Mu itumanaho ubutumwa butangwa n’umubiri nibwo bwinshi kuruta ubunyura mu magabo umuntu avuga. Akenshi ubutumwa bw’amagambo bugaragaza icyo umuntu atekereje ariko ubutumwa bw’umubiri bwerekana amarangamutima afite.
By’umwihariko ku bantu bakundana n’ingenzi cyane kwita ku butumwa bw’umubiri w’umukunzi wawe kuko nibwo buba buhishemo icyo uwo muntu aricyo.
Niba ufite amatsiko yo kumenya uko wasesengura uburyo umukubwa mukundana yicaye ukamenya icyo ashaka kukubwira komeza usome iyi nkuru.
Pozisiyo A
Umuntu wicaye yegeranyije amavi agatandukanya ibirenge nk’uko bigaragara kuri pozisiyo A, aba ari umuntu uzi guhanga ibishya, kandi udatinda cyane ku bintu. Biramworohera kubona inshuti ariko nyinshi muri zo ziba ari uguteretana bidafite imishinga izamara igihe.
Pozisiyo B
Umuntu wicaye ageretse akaguru ku kandi byerekana ko ari umuntu utekereza cyane. Biramworohera kubaka ubushuti ariko akenshi ubushuti yubatse ntiburamba kuko akunda kujya mu byabaye mbere akazura akaboze. Aba ari umuntu uzi gutega amatwi kandi agakunda guhisha amarangamutima ye.
Pozisiyo C
Umuntu wicara atandukanyije amavi agahuza ibirenge nk’uko bigaragara kuri pozisiyo c, aba ari umuntu ugira akavuyo kandi upfa kuvuga ibintu atitaye ku ngaruka biraza kugira. Ni umuntu urambirwa vuba ku buryo bimugora kumara umwanya munini ahantu ategereje ikintu runaka. Mu rukundo ageraho akumva ntabwo bikimufasheho, gukundana nawe bigusaba ko ugenda umuhindurira ukamwereka ibyiza bitandukanye n’ibyo usanzwe umwereka.
Pozisiyo D
Umuntu wicara yegeranyije amavi, n’imirenge akabyegeranya, mu buryo atazi aba arimo kuvuga ko ari umuntu w’umunyabwenge kandi uzi kugenzura ibitekerezo. Aba ari umuntu uzi kubahiriza igihe no gushyira ibintu ku murongo. Urugo rwe ruba rufite isuku kandi buri kintu kiri mu mwanya wacyo. Ni umuntu udapfa guhishura ikintu icyo ari cyose kimwerekeyeho. Aba ari umuntu w’inyangamugayo, kandi udakunda amazimwe. Mu bibi no mu byiza ahora atuje , ntabwo ajya ata umutwe ahubwo ahorana icyizere.
Pozisiyo E
Umuntu wicara yegeranyije amavi n’ibirenge ariko amavi ye akayerekeza ku ruhande aho kuyashyira imbere ye, mu buryo nawe atazi aba arimo kuvuga ko ari umuntu uzi gutumbira intego yihaye. Ntibihaganira guhusha intego na gahoro. Ibi bituma mu rukundo hari amahirwe batakaza kuko baba bifuza kugera ku kintu kinini cyane.
Source : Tipsandtricks