AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Hashyizwe ahagaragara ibintu 8 udakwiye kubwira umugore wawe

Hashyizwe ahagaragara ibintu 8 udakwiye kubwira umugore wawe
25-11-2019 saa 19:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 16362 | Ibitekerezo 4

Kugira ngo umubano wanyu urusheho kuba mwiza no kuzaba mwiza hari interuro n’ ingingo mudakwiye kubwira umugore wawe cyangwa umukobwa mukundana.

8 Wakundanye n’ abagabo bangahe?

Iki kibazo si ngombwa kukibaza umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe, kuko nta mubare w’ abagabo wagenwe umukobwa cyangwa umugore agomba gukundana nawo, ngo wenda ube wabimubaza kugira ngo umenye ko yagejeje kuri uwo mubare. Iki kibazo abagore baracyanga kandi nta n’ icyo cyongera mu mibanire y’ abakundana.

7. Urashaka kunsura.

Akenshi umusore wasohokanye n’ umukobwa aba ashaka ko uwo mukobwa anamusura. Ni byiza kwirinda kumubaza iki kibazo ahubwo ukabimubwira mu buryo butari ikibazo kandi buha umukunzi wawe amahitamo. Uti ‘Si byiza ko ijoro turikesha turi hano’. Niba nanone ushaka kumuha gahunda y’ ubutaha mwari kumwe cyangwa mwavugana sibyiza ko urashaka kunsura kuko ahita akeka ko ushaka ko muryamana. Ikiza umubaza aho yifuza ko ubutaha muzahurira.

6. Urashyaka guhura n’ umuryango wanjye?

Kujyana umukunzi wawe mu rugo iwanyu ni ikintu cy’ ingeni mu rukundo. Gishobora no kugira icyo cyangiza mu rukundo rwanyu igihe umuryango wawe utari witeguye. Kubaza umukobwa niba ashaka ko uzajya kumwereka umuryango wawe byumvikana nko kubimuhatiriza. Aho kubimubaza wabimumenyesha ukamusaba ko azakubwira igihe azaba yiteguye.

5. Byari bimeze bite?

Kuko muba mukundana ntabwo umukobwa atinyuka kukubwira ko bitagenze neza kuko aba adashaka kukubabaza, ikiza ni uko utegereza akazabikugaragariza.

4. Iyo myenda ntabwo ikubereye

Uru ni urugero rw’ interuro ubwira umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe ikamubabaza. Ikiza wamubwira ko iyo myenda yambaye utayikunze ukamuha ibisobanuro ariko iyo umubwiye ko imyenda yambaye itamubereye yiyumvamo ko unenze imiterere ye.

3 Warabyibushye?

Niba warabyibushye nawe aba abizi, nta mpamvu yo kubimwibutsa, ahubwo wamufasha gukora siporo no kurya neza.

2. Sinkunda inshuti zawe

Aho kugira ngo ubwire umugore wawe cyangwa umukunzi wawe ko afite inshuti mbi , ahubwo umufasha kubona no guhitamo inshuti nziza akareka inshuti za kera.

1. Umukunzi wanjye wa mbere yankoreraga ibi mu gitanda nawe bikore

Igihe ukeneye ko umugore wawe cyangwa umukunzi wawe mushya agukorera ibyo umukunzi wawe mwatandukanye yagukoreraga ni bibi kubimubwira ahubwo ikiza ni uko ubimwigisha ukamubwira ko ubikunda, icyo gihe nawe arabigukorera ariko iyo umubwiye umukunzi wawe wa kera yumva ko urimo kwicuza kuba mwaratandukanye ku buryo bishobora kurakaza umugore wawe akakubwira ati ‘uzamusange, wamusize utamureba’.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Baptiste Kuya 27-11-2019

Rwose birashimishije ni isomo rikomeye kubhbatse ingo uyu munsi. Ntagushaka ibirenze cyane ntano gushaka ibiri hasi cyane.

Baptiste Kuya 27-11-2019

Rwose birashimishije ni isomo rikomeye kubhbatse ingo uyu munsi. Ntagushaka ibirenze cyane ntano gushaka ibiri hasi cyane.

Modeste Kuya 26-11-2019

Dore izi nkuru zanyu ni zo zizahaje urubyiruko RW’Urwanda. Ubundi gukundana no kujya mu bitanda bitandukanye n’ijuru n’ikuzimu. Iyo ubihurije mu nkuruimwe utabitandukanyije (argumentative article), uba ushyira bamwe mu rungabangabo. Ikindi; ibyo utakoreye ubushakashatsi iyo utangiye kubishyira mu mibare no muri rusange, ubwo ni ubuswa bubi. Utagize cyo wandika byaba byiza kuruta kwandika amafuti. Icyanyuma, genzura inyandiko yawe kuko hari amagambo adasobanutse.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...