AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Impamvu 5 zituma umugabo atajya apfa kureka umugore wa mbere kubera ihabara

Impamvu 5 zituma umugabo atajya apfa kureka umugore wa mbere kubera ihabara
4-11-2019 saa 12:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 12604 | Ibitekerezo

Umugabo uca inyuma umugore we akenshi ntaba yifuza ko yatandukana n’ umugore we wa mbere n’ ubwo aba amuca inyuma akajya gusambana ku ruhande.

Niba wajyaga wibaza impamvu umugabo wubatse asambana n’ abandi bagore ariko agakomeza kubana n’ umugore wa mbere iyi nkuru iraguha ibisubizo.

1.Akunda umugore we

Impamvu yemera gushyingiranwa n’ umugore wa mbere ni uko aba yaramukunze. Kuba agera aho amuca inyuma bishobora guterwa n’ ibibazo bitandukanye ariko ntabwo bisobanuye ko aba yamwanze niyo mpamvu ihabara cyangwa ibiro bya kabiri bitegereza ko areka umugore wa mbere ngo ashyingiranwe naryo rigaheba. Niba uri umukobwa ukaba ukundana n’ umugabo wubatse wizeye ko azareka umugore we mugashyingiranwa urata igihe cyawe kuko ntibikunze kubaho.

2.Abana be

N’ ubwo ingeso imunanira agaca inyuma umugore we wa mbere aba akunda abana be ku buryo atakwemera gutandukana na nyina w’ abana be ngo babeho batari kumwe.

3.Kumva uburyohe bw’ ahandi

Ntabwo umugabo aca inyuma umugore we kuko ashaka gutandukana nawe ahubwo akenshi abikora kugira ngo yumve uko abandi bagore bamera. Ntabwo aba ashaka gukundana n’ uwo mugore wa kabiri.

4.Amahitamo ya kabiri

Umugabo aba asanzwe afite umugore we umuha akabariro hafi yari buri uko abishatse ariko hari ubwo ashaka undi ku ruhande wo kwitabaza igihe umugore wa mbere amugoye akanga ko batera akabariro. Ibi rero ntabwo byatuma areka umugore we wa mbere kuko aba abakeneye bombi. Niyo mpamvu abeshya umugore wa kabiri ko amukunda ariko ntiyemere gusesa amasezerano afitanye n’ uwa mbere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA