AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Inkuru isekeje wabona nk’urwenya ariko irimo amasomo akomeye cyane

Inkuru isekeje wabona nk’urwenya ariko irimo amasomo akomeye cyane
1er-10-2020 saa 18:01' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 129588 | Ibitekerezo

Abantu benshi mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane abashakanye, bagira ibyo bumva kimwe n’ibyo batemeranywa na gato, hakaba kandi n’ubwo umwe yifuza kugerageza undi cyangwa kumuhima nyuma akabihomberamo. Iyi ni inkuru ushobora gufata nk’inkuru y’urwenya rwo kuruhura umutwe ariko ikaba yanatuma umuntu arushaho gutekereza kandi akagira icyo yunguka mu bitekerezo bye...

Umunsi umwe umugore yagiye guhaha, ageze aho agomba kwishyurira afunguye isakoshi umukozi w’iduka abonamo telekomande, ananirwa kwifata aramubaza ati : “Buri gihe se witwaza telekomande ?” Umugore aramusubiza ati : “Oya si buri gihe, ariko umugabo wanjye yanze kumperekeza guhaha ashaka kwirebera imipira y’I Burayi, mpitamo kuyimutwara”

Isomo : Ntukirengagize guherekeza no gushyigikira umugore wawe mu bimushimisha atazaguhima

Inkuru irakomeza... Umukozi w’iduka yarasetse, nyuma afata bya bindi umugore yari aguze byose arabisubirana. Umugore yarumiwe amubaza icyo abikoreye. Umukozi ati : “Umugabo wawe yafunze ikarita yawe ya banki wari ugiye kwishyuriraho none ntikora….”

Isomo : Ntukigere usuzugura ibishimisha umugabo wawe

Inkuru irakomeza... Umugore yahise asohora ikarita ya banki y’umugabo we kuko yari yayitwaje, aba ari yo yifashisha, asanga yo umugabo atibutse kuyifunga.

Isomo : Ntugasuzugure ubushobozi n’ubushishozi by’umugore wawe

Inkuru irakomeza... Umugore amaze gushyira ikarita mu mashini, hahita hiyandikamo ngo ‘SHYIRAMO UMUBARE W’IBANGA TWOHEREJE KURI TELEFONI YAWE’…..

Isomo : Iyo umugabo ageze aho yenda gutsindwa, ntihabura aho hafi ikimutabarira

Inkuru irakomeza... Umugore yamwenyuye gato yikoza hanze nk’ugiye kwitaba telefoni ihamagaye mu isakoshi ye. Ni iy’umugabo we yari yakiriye ubutumwa bugufi yohererejwe. Na yo umugore yari yayitwaranye na telekomande kugirango umugabo ataza kumuhamagara yibereye mu isoko. Yaragiye yishyura ibyo yahashye, yitahira anezerewe.

Isomo : Ntuzigere ukerensa ubushobozi bw’umugore wageze mu kaga !

Umugore ageze mu rugo, yasanze imodoka ye idahari. Ku meza hari agapapuro kanditseho ngo “Nabuze telekomande. Nasohokanye n’abahungu banjye kureba aho turebera umupira. Dushobora gutaha dutinze, nugira icyo ukenera umpamagare kuri telefoni.”

Isomo : Ntukagerageze kugenzura uwo mwashakanye. Nta cyo bizakugezaho !


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA