AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Inkuru mpamo y’ urukundo rwa Bushayija na Erina rwaririmbwe na nyirubwite

Inkuru mpamo y’ urukundo rwa Bushayija na Erina rwaririmbwe na nyirubwite
1er-12-2019 saa 20:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7327 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’ umunyamuziki akaba n’ umuhanzi w’ umunyabugeni wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Erina Nakunze’ avuga ko ibivugwa muri iyi ndirimbo ariwe byabayeho.

Indirimbo ‘Erina Nakunze’ bamwe bita ‘Umuhanda Kigali – Butare’ , Bushayija avuga ko yayirimbye mu 1985. Ni indirimbo yakanyujijeho mu myaka yashize ariko n’ ubu igikunzwe.

Bushayija mu kiganiro yagiranye na UKWEZI online TV yavuze ko izi ndirimbo zakarahanyuze akenshi zabaga zifatiye ku nkuru mpamo. Izi nkuru ngo zaririmbwaga ahanini zigamije gushima uwakoze neza, kugaya uwakoze, no gusangiza abandi amakuru.

Yagize ati “Iyo ndirimbo ya Erina nta n’ undi byabayeho ni njyewe ubwanjye byabayeho.”.

Bushayija avuga ko inkundo z’ ubu zitandukanye cyane n’ inkundo zo hambere kuko mbere umukobwa n’ umuhungu barakundana ariko ijambo rinini ku rukundo rwabo rikaba rifitwe n’ imiryango yabo kuko yabanzaga gusuzuma niba itarahemukiranye.

Akomeza agira ati “Erina twakundanye duhuriye mu bukwe, ntazi iwabo, twabonanye yari yaje gutaha ubukwe bwa mugenzi we wari uturanye n’ aho twari dutuye ariko iwabo hakaba hari I Butare, mu majyepfo y’ igihugu, iwacu hakaba Iburengerazuba urikumva ko ari ahantu hahabanye cyane”.

Uyu muhanzi avuga ko uyu mukobwa Erina ubukwe bwarangiye asubira iwabo I Butare. Ngo Erina ashobora kuba yarageze iwabo akabatekerereza iby’ umusore batangiye gukundana iwabo bakamucyaha bavuga ko adakwiye kujya gushaka mu burengerazuba kuko ari kure, akabura uko ahakanira Bushayija.

Bakomeje kujya bandikirana utubaruwa, Bushayija akajya ajya no gusura Erina icyo gihe wigishaga aba mu kigo cy’ abihayimana. Aha niho avuga ngo “umuhanda Kigali-Butare sinsiba mu matagisi ngenda mbaririza Erina nkunda”

Bushayija ngo yongeye kujya aho Erina yakoraga asanga Erina yarimutse ashakisha ahantu hose aramubura burundu. Ibi byabanjirijwe n’ uko Bushayija yamwandikiraga ntamusubize ariho aririmba ngo “Nta kabaruwa nkibona nategereje amezi yose..”.

Amaze kumubura burundu nibwo yagiye yandika iyi ndirimbo ayijyana kuri radiyo irakundwa cyane, ariko abayumvise ikabakora ku mutima.

Bushayija yarategereje bigera mu 1998 afata icyemezo cyo gushaka undi mukunzi kuko yabona ibya Erina, icyizere cyarayoyotse.

Muri 2008 yahuye n’ umuntu amutekerereza inkuru ye na Erina, uwo muntu aramubwira ati “Ndi umunya- Butare nzagushakira Erina”.

Uwo muntu yaragiye ashakisha Erina, nyuma aza guhamagara Bushayija amubwira ko amufitiye inkuru nziza, barahura amubwira ko yasanze Erina aba I Nyamirambo ku Ryanyuma. Bushayija we atuye mu Nyakabanda.

Nyuma Bushayija na Erina barahuye , umwe ari umugabo w’ abana batatu undi nawe ari umugore w’ abana batatu. Ubu ni inshuti zisanzwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA