AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

‘Iyo basaza banjye bahari mama ntiyongera kunyitaho’

‘Iyo basaza banjye bahari mama ntiyongera kunyitaho’
21-04-2019 saa 12:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7388 | Ibitekerezo

Ubuhamya bw’ umukobwa ubabazwa no kuba nyina atonesha basaba be, akamufata nk’ udafite icyo avuze mu maso ye iyo basaza be batashye n’ inama zigirwa abakobwa bafite ikibazo nk’ iki.

‘Ndi umukobwa mfite imyaka 20, basaza banjye umukuru afite 18 undi afite 6. Iyo basaza banjye batashye mama anyicaho ntiyongere kundeba n’ irihumye. Sinshobora kuba nakongera kumuvugisha nyamara aba atera igiparu na basaba banjye baseka byacitse.

Iyo nsohotse mu cyumba cyanjye ntawe abyitaho nta n’ ushobora kumenya ko nagiye. Nasabye mama ko twagerageza tukabihindura ariko n’ uyu munsi mbona amarangamutima ye yose yibera ku bahungu be.

Nkora ibishoboka byose nkita kuri basaza banjye, nkabamesera, nkabakoropera, …Ibyo byose mbikora nigira nk’ aho ntacyo bintwaye ariko imbere mu mutima mba nshira.
Nimugoroba nari kumwe na mama tureba televiziyo, basaza banjye baje mama ahita yigira nk’ aho ntahari nk’ ibisanzwe.

Nagiye mu cyumba cyanjye nimugoroba agahinda karanyica ntangira kurira.

Inama z’ inzobere

Uko mama wawe akwitwaraho akenshi biterwa n’ ikimuzamo iyo akurebye. Iyo mama wawe akurutisha basaza bawe aba yararezwe yerekwa ko umuhungu aruta umukobwa. Umuti ni uko uganira na mama wawe ukamenya uko aho yakuriye bafataga umukobwa ni uko bafataga umuhungu.

Ibyo byatuma amenya ko uko yarezwe byangije imitekerereze ye. Agatangira inzira yo guhinduka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA