Umukobwa w’umubyinnyi uzwi ku izina rya Fofo, akomeje urugamba rwo gushakisha umugabo cyangwa umusore wakwemera ko bashakana bakibanira nk’umugabo n’umugore ariko ibyo yavuze yifuza ku mugabo yakwemera bikomeje kuvugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyamba, uburyo abantu bakiriye iby’uko uwo mugabo yaba abasha gutera akabariro kane ku munsi bikaba biri mu byatinzweho cyane.
Uyu mukobwa ufite umwana w’imyaka itanu yabyariye iwabo, aherutse gutangaza ko yifuza umugabo ariko ashyiraho ibisabwa ku wo yakwemera, birimo n’amafaranga agomba kwinjiza aho yavuze agera kuri miliyoni 10. Mu biganiro yari yatanze mbere yari yanavuze ko yifuza umugabo wabasha kujya akorana nawe imibonano mpuzabitsinda byibura kane ku munsi.
Ibi byose n’ibindi yatanze nk’ibisabwa, abantu babigarutseho cyane ndetse hari n’abamututse nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Ukwezi. Yavuze ko yiseguye ku babifashe nk’ibishegu, kuko ngo abantu bumva ibintu mu buryo butandukanye. Gusa yashimangiye ko atari indaya kandi yiyubaha mu buzima busanzwe.
Gusa avuga ko yahisemo gushakisha umugabo abinyujije mu kubitangaza ku mugaragaro, kuko ngo yagiye ahura n’abo badashobokanye bityo akaba yifuza uzakundana nawe amuzi kandi yiteguye kubana nawe mu buryo uyu mukobwa we yifuza. Gusa yakomeje gushimangira ko kugirango yemerere umusore cyangwa umugabo waba umushaka, agomba kuba afite amafaranga yinjiza kuko adakeneye umugabo waza ngo atungwe n’umugore we.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :