AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Menya ibintu wakorera umukunzi wawe muri ibi bihe mutemerewe gusurana kubera covid-19

Menya ibintu wakorera umukunzi wawe muri ibi bihe mutemerewe gusurana kubera covid-19
28-04-2020 saa 09:57' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7725 | Ibitekerezo

Muri ibi bihe bya coronavirus ibihugu hafi ya byose byahagaritse ingendo zitari ngombwa bituma hari abakunzi babura uko basurana. Inzobere mu by’inkundo n’ibibanure zegeranyije ibintu birenga 10 wakorera umukunzi wawe wabuze uko usura imitima yanyu igakomeza kuba kumwe n’ubwo hagati yanyu harimo intera ndende.

Umutoza w’abateretana Rachel Dack avuga ko nubwo bitewe na covid-19 abakundana bategetswe kumara igihe runaka batazi badasurana, badakwiye guhangayika kuko hari ibyo bakora urukundo rwabo rugakomeza gukura.

Carmelia Ray, inzobere mu bijyanye no guteretana avuga ko guteretanira kuri internete bitoroshye kuko ari urubuga umuntu ahuriraho n’abantu benshi gusa agira abakundana inama yo kwirengagiza abo bandi umwe agaha umwanya uwo bakundana gusa.

Guteka ifunguro rimwe

Niba ibihe murimo bitabemerera guhura, iyo uhamagaye umukunzi wawe mukumvikana ko mugiye guteka indyo runaka bituma buri umwe yumva ari kumwe n’undi kuko ubwonko bwe bumvumvisha ko nubwo ibihe bitakwemereye ko umusura umuri hafi.

Kureba televiziyo imwe

Buri umwe yicaye iwe mu rugo akareba televiziyo muri kuganirira kuri whatsapp muvuga kuri iyo filime muri kureba buri umwe yiyumva nk’aho ari kumwe n’undi.

Kuganira murebana

Bitewe n’aho iterambere rigeze kuri abantu bashobora kuvugana barebana, nibyiza ko uvugana n’umukunzi wawe ukoresheje ubu buryo niba uri mubabuze uko basurana. Ibi bituma urukundo rwanyu rudasaza.

Gupana uruzinduko nyuma ya covid-19

Gusohokera ahantu nyaburanga ni kimwe mu bituma urukundo rukomeza kuryohera abakunda. Muri iyi minsi abantu bategetswe gukuma mu ngo gutegura ahantu muzasohokera ubutaha ni kimwe mu bintu byatuma uwo mukunda yumva ko ukimutekereza. Ikindi mwakora ni ukwibukiranya ibyiza byaranze inzinduko mwagiye mukora.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA