AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Menya ibisobanuro by’impeta bigendanye n’ urutoki zambaweho

Menya ibisobanuro by’impeta bigendanye n’ urutoki zambaweho
15-04-2020 saa 09:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7906 | Ibitekerezo

Impeta abenshi bazi ni iy’ugushyingirwa n’iya fiyansaye ariko mu bisanzwe abantu bambara impeta ku ntoki zose bitewe n’ubutumwa bashaka gutanga. Dore ibisobanuro by’impeta hagendewe ku rutoki uyambayeho.

Igikumwe /La pouce

Nk’uko uru rutoki ari runini kandi rukaba rukora buri gihe cyose izindi zikora, iyo ushyizeho impeta biba bisonura ko wigenga, utavugirwamo, kandi ko unikunda.

Urukurikira igikumwe/ index

Ibi bisobanura ubutware kuko ari na rwo bakoresha iyo umuntu agutunga urutoki ashaka kukubwira ko ibyo urimo gukora atari byiza kandi akabikora agaragaza ko akuyobora.

Urutoki rurerure/ le mageur) :

Uru ni urutoki rurerure gusumba izindi kandi runagororotse gusumba izindi. Kurwambika impeta bisobanura ko umuntu ahamya ko afitiye umuryango (sosiyete) akamaro kandi ko aharanira kwiteza imbere.

Mukuruwameme/ Annulaire

Uru ni urutoki rujyaho impeta isobanura ko umuntu yarangije kugira uwo ahitamo akamwegurira ubuzima bwe bwose ngo babusangire, ikaba yambara umuntu washyingiwe cyangwa se wihaye imana.

Agahera

Uru ni urutoki ruto kurusha izindi rwegereye urwambarwaho impeta ya mariage kwambara impeta ahangaha bivuga ko ufite undi ukugaragiye mu mibanire yawe n’abandi cyangwa se ufite imbogamizi z’igitsina uri cyo.

Ku ntoki zose :

Ibi bisobanura ko nta mutekano ufite, cyangwa se ko ugaragara uko utifuzaga kuba wagaragara, cyangwa se ko abandi bakubona uko wowe utari.

Si byiza gushyira impeta aho wiboneye kuko ishobora gutanga amakuru anyuranye n’ay’ukuri abantu bakakumenyeho bikaba byatuma banakwibeshyaho cyangwa bakwibazaho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA