AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Michel Rusheshangonga yasezeranye imbere y’ amategeko n’ umukunzi we

Michel Rusheshangonga yasezeranye imbere y’ amategeko n’ umukunzi we
23-07-2019 saa 17:04' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5220 | Ibitekerezo

Umukinnyi w’ umupira w’ amaguru Michel Rusheshangonga kuri uyu wa Kabili tariki 23 Nyakanga 2019 yasezeranye imbere y’ amategeko n’ umukunzi we Nakazungu Aimée bakunda kwita Njungu.

Uyu muhango wabereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, ubukwe bwabo buzaba tariki ya 26 Nyakanga 2019.

Michel Rusheshangonga w’ imyaka 24 kuri ubu ukinira ikipe ya AS Kigali yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Isonga, APR FC na Singida United (2017-2018). Uyu mugabo yavuye muri Singida United asubira muri APR FC (2018) mbere yo kuyivamo mu mpera z’umwaka w’imikino 2018-2019 agana muri AS Kigali.

Kuva mu 2012 ni bwo Rusheshangoga yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru y’Amavubi.

Rusheshangona na Nakazungu Aimée bamaze imyaka itanu bakundana kuko batangiye gukundana muri 2014.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA