AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ubuhamya bubabaje bw’ umugore ukiri isugi nyuma y’ imyaka 5 ashyingiwe

Ubuhamya bubabaje bw’ umugore ukiri isugi nyuma y’ imyaka 5 ashyingiwe
7-01-2019 saa 16:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11788 | Ibitekerezo 13

Nari mfite imyaka 17 niga mu kiciro cya mbere cya kaminuza ubwo nahuraga n’ umukunzi wanjye. Nyuma y’amezi atandatu yansabye ko njya kumwereka ababyeyi, ababyeyi banjye baha umugisha urukundo rwacu.

Nyuma y’ umwaka umwe twahise dushyingiranwa. Turakundana, mfite ishema ryo kwitwa umugore we n’ ubwo maze imyaka 6 tubana nkaba nkiri isugi.

Umunsi dushyingiranwa numvaga mfite ubwoba ariko bwarinze bucya nta kibaye. Twariye inkoko, turasenga, dutera urwenya kuri kano kariya tugwa agacuho. Ibi niko byakomeje kugenda hashira ibyumweru bibiri.

Hashize ibyumweru bitatu dukoze ubumwe yaranyicaje arambwira ngo nshyire imbaraga mu masomo yanjye, nkomeze ntere ishema we n’ ababyeyi banjye ngire amanota meza. Iyi niyo mpamvu yampaye ituma ntacyo amarira mu gitanda.

Naramwenyuye ndavuga nti mana wampaye umugabo mwiza. Hashize imyaka ibiri nkiri isugi, ntamuca inyuma. Ku ishuri nabaga mpanganye n’ ikigeragezo.

Nubwo ndi umuntu udasamara nzi icyo kwiyemeza aricyo, kandi ko biruta byose niwe mugabo wenyine nakunze, sinshaka kwibabariza umugabo. Ntekereza ko nzakomeza kwihangana kuko ntazi uko gutera akabariro bimera.

Hashize imyaka itatu ababyeyi banjye batangiye kuduhata ibibazo, batubaza impamvu nta mwana dufite ariko mbona mabukwe na data bukwe kuba tutarabyara nta kibazo babifiteho.

Ababyeyi banjye ntibari baziko nubwo hashize imyaka itatu atarankoraho n’ inshuro imwe nkiri isugi ariko ababyeyi be basaga n’ aho bo babizi.

Imyaka itanu irashize ataransaba n’ inshuro imwe. Icyo nakubwira ni uko umugabo wanjye ari umutinganyi. Si umutinganyi usanzwe ahubwo ni umutinganyi ubikomora mu bwoko bwabo. Uyu munsi mvuga ibi hashize amezi 6 ndi mu gahinda.

Umugabo wanjye yambwiye ko mu bwoko bwabo, bashaka umukobwa akiri isugi. Akabana n’ umugabo imyaka 8 bataratera akabariro. Umugabo wanjye yambwiye ko imyaka 8 nishira azazana ingurube njye nayo tukararana icyumweru cyose tukabona kongera kurarana noneho tukanatangira gutera akabariro.

Ubu buhamya bwatambutse ku kinyamakuru Afrikmag kibanda ku nkuru zo muri Afurika. Iki kinyamakuru ntabwo cyagaragaje imyirondoro y’ uyu mugore.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 13
Nshimiye Damascene Kuya 30-03-2019

Uwo mukobwa azave kukiremba amwereke work .imfiz ibyaza ingumba,256778860096

Niyitegeka Gentil Kuya 8-02-2019

Umva mukobwa igitekerezo cyiza nuko wakwitahira kuko kugeza ubu ntabwo azi agaciro kawe.

Niyitegeka Gentil Kuya 8-02-2019

Umva mukobwa igitekerezo cyiza nuko wakwitahira kuko kugeza ubu ntabwo azi agaciro kawe.

Rutikanga Vasco Kuya 5-02-2019

Birabajee Ariko Nakomeze Yihangane

Rutikanga Vasco Kuya 5-02-2019

Birabajee Ariko Nakomeze Yihangane

mama uw Kuya 31-01-2019

yatashye iwabose??nonese ma numara kurarana niyo ngurube niyo izakwambura ubwo busugi??hhhhhh

frederic Kuya 20-01-2019

ibyo,ntaho,mbizi,pe

uwera sindayigaya claire Kuya 17-01-2019

Nashake apfe

uwera sindayigaya claire Kuya 17-01-2019

Nashake apfe

uwera sindayigaya claire Kuya 17-01-2019

Nashake apfe

Manirikiza J Kuya 9-01-2019

Wenda bibaho Ariko Se Haa

Nyecumi bonane Kuya 8-01-2019

Ibi ntago bibaho nukubeshya kirika mbonanye na nyirubwite

Nyecumi bonane Kuya 8-01-2019

Ibi ntago bibaho nukubeshya kirika mbonanye na nyirubwite

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...