AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugabo yatunguye umugore we nyuma yo gusoma ibyo yandikiranye n’inshuti ye kuri Whatsapp

Umugabo yatunguye umugore we nyuma yo gusoma ibyo yandikiranye n’inshuti ye kuri Whatsapp
22-06-2020 saa 13:55' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 15588 | Ibitekerezo

Muri iyi minsi amakimbirane yo mu ngo akomeje kwiyongera kubera ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga aho ubutumwa bwo kuri izi mbuga zishora bamwe mu kujya mu buyobozi kwaka gatanya.

Umugabo tutari butangaze amazina yageze mu rugo avuye mu ruzinduko rw’akazi (niko yari yabeshye umugore we) ageze mu rugo asoma ubutumwa umugore we yandikiranye na mugenzi we agwa mu kantu.

Mugenzi w’uyu mugore yamuhaga raporo ivuga ko abonye umugabo we ari kumwe n’undi mugore bahaha ibintu by’agaciro nyamara uyu mugore ashonje.

Uyu mugabo yakozwe ku mutima n’uburyo umugore we amwizera akanamurwanira ishaka maze ahita apfukama imbere ye amusaba imbabazi anatura ibyo yakoze.

Nk’uko bigaragara ku mafoto y’ubutumwa uyu mugore yandikiranye na mugenzi we wamuhaga raporo ko abonye umugabo we yasohokanye n’undi mugore, uyu mugore yamubwiye ko umugabo we yagiye mu ruzinduko rw’akazi anamwereka ko izo raporo atazikeneye birangira nyiri ukujya gutangara raporo akozwe n’isoni.

Nyiri ugutanda raporo hari aho agira ati “Uziko umugabo wawe mu bonye mu iduka ari kumwe n’undi mugore bagura ibihenze wowe uri kwicirwa n’inzara mu rugo ?”.

Uyu mugore aramusubiza ati “Ndagusabye izo nkuru zireke, ndabizi ko umugabo wanjye atari umutagatifu ariko ntabwo aheheta”.

Undi ati “Noneho ntabwo unyizera ?”, Umugore ati “Reka iyi ningo tuyiveho sinyikeneye”.

Nyiri ugutanga raporo ati “Mu mbabarire n’ubundi ntacyo nari ngamije kitari ukubafasha”, Umugore ati “Ukuri ni uko umugabo wanjye ibyo atabikora”.

Undi ati “Ndabyumva ndi umubeshyi ndashaka guteza ibibazo mu muryango wawe”, Umugore ati “Reka iki kiganiro tugihagarikire aha urakoze kubigira ibyawe”.

Nyiri ugutanga raporo ati “Oya, ndumvise urabeho”, Umugore ati “Urabeho”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA