Umuhungu w’ umuherwe wari ufite imyaka 21 yihahuye nyuma y’ umukobwa w’ umunyamideli bakundanaga amubwiye atakimukunda. Uyu mukobwa yasigaye yicuza akimenya ko Kai yapfuye.
Kai Schachter-Rich yateretanaga n’ umukobwa w’ imyaka 20 witwa Lola Crichton-Stuart. Uyu musore wiyahuye n’ uyu mukobwa bakundaga tugemberana ahantu hatandukanye bakifotoza amafoto bakayashyira kuri instagram.
Polisi yabwiye Dail Mail yandikirwa mu Bwongereza ko yagiye aho uyu musore yabaga ikahasanga urwandiko rwanditswe n’ uyu mukobwa Lola amubwira ko iby’ urukundo rwabo birangiye.
Uyu musore wigaga mu ishuri ryo gushushanya The Slade School of Fine Art student yasanze kubaho adakundwa na Lola ntacyo byaba bimumariye ariyahura, umurambo bawusanga aho yabaga mu majyaruguru y’ Ubwongereza.
Jordan Vickers inshuti ya nyakwigendera yabwiwe na Lady Lola ko hashize umunsi wose nta makuru ya Kai. Vickers yahamagaye Kai kuri telefone ntiyamubona ahita ajya kureba mu rugo abura umukingurira aca mu idirishya asanga Kai yiyahuye.
Isuzuma ry’ abaganga ryagaragaje ko Kai yanyoye inzoga n’ ibiyobyabwenge byinshi mbere y’ uko yiyahura.
Polisi yasanze mu mubiri wa nyakwigendera harimo whisky, ecstasy, cocaine na cannabis(urumogi) gusa ibi biyobyabwenge sibyo byamwishe.
Lady Lola na Kai Schachter-Rich bari kumwe mu byishimo by’ umunsi mukuru w’ abakundana Valentines’ Day.
Kai Schachter-Rich ni umuhungu w’ umuherwe Kenny Schachter ucuruza ibihangano by’ ubugeni nyina ni Ilona Rich batuye London na New York.
Sekuru w’ uyu musore ni Marc Rich umuherwe utunze amamiliyari y’ amadorali akesha kampani ‘Glencore’.
Lady Lola ni umunyamideli, se ni Johnny Crichton-Stuart wamamaye mu 1988 ubwo yatsindaga irushanwa ryo gusiganwa hakoreshejwe utumodoka duto ‘Formula 1 driver’.
Lady Lola yababajwe bikomeye n’ urupfu rw’ uyu musore kuko mu butumwa yanditse akimenya ko uyu musore yapfuye yagize ati “Wanyigishije byinshi mu buzima no mu rukundo, wari uwo mfatiraho urugero, wari umusitari wanjye mu njyana ya Rock”.
Lola yasigaranye agahinda akimenya ko uwo yahenze yiyahuye
“Ubuzima bwanjye ntagufite ni ubuzima ntigeze ntekerezaho. Ibitekerezo byanjye biri mu buribwe kubera ko umutima wanjye washenjaguritse. Ndifuza ko nakabaye narakoze uko nshoboye nkagutabara. Watubye Isi imbera nziza. Nagukundaga n’ amagufa wanjye yose n’ umubiri wanjye wose ”.
Assistant Coroner Sarah Burke wakurikiranye iki kibazo avuga ko kuba uyu musore yariyahuye hari impamvu ikomeye yabiteye kuko yari umusore uzi ubwenge kandi ufite ejo hazaza heza.