AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO - Byari udushya n’ibitwenge mu bukwe bwa Mukaperezida n’umusore arusha imyaka 27

VIDEO - Byari udushya n’ibitwenge mu bukwe bwa Mukaperezida n’umusore arusha imyaka 27
31-01-2019 saa 15:24' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 29222 | Ibitekerezo

wizera Evariste w’imyaka 21 na Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 y’amavuko, ubu ni umugabo n’umugore byemewe n’amategeko y’u Rwanda nyuma yo kubihamya imbere y’imbaga y’abantu n’imbere y’umwanditsi w’irangamimerere mu murenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa Kane tariki 31 Mutarama 2019. Ubukwe bw’aba bombi, bwaranzwe n’udushya twinshi ndetse n’ibitwenge ku bantu benshi cyane bari babutashye.

Ubukwe bwa Mukaperezida na Kwizera Evariste bwavuzwe cyane mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize ubwo byamenyekanaga ko bwegereje. Uyu musore atewe ishema no kurongora umugore umukubye inshuro zirenze ebyiri mu myaka, ndetse akaba anafite umukobwa urusha uyu mugabo we imyaka 10. Imihango y’ubukwe bwabo yaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe ariko udushya twari tuyirimo natwo ni uruhuri.

REBA UDUSHYA TWABAYE MURI UBU BUKWE HANO :

Saa tatu za mugitondo nibwo Kwizera Evariste na Mukaperezida Clotilde bagombaga gusezerana kimwe n’abandi, ariko aya masaha yageze bataranahagera. Byabaye ngombwa ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Theogene, afata icyemezo cyo gusezeranya abandi, bijya kurangira Mukaperezida na Kwizera baba barahasesekaye. Byabaye ngombwa ko uyu muyobozi abanza kwitabira inama yari iteganyijwe ariko ntiyatinze kuko yababariye Kwizera na Mukaperezida n’imbaga y’abantu benshi bari baje babashagaye, yemera ko nabo basezerana imbere y’amategeko.

Muri iyi mihango yo gusezerana, Kwizera wabonaga atewe ishema cyane n’umugore we kuburyo yamwitaga umugore we agaragaza amarangamutima akomeye y’urukundo ndetse akanyuzamo akanamusoma mu ruhame.

Kamwe mu dushya twabaye muri ubu bukwe, ni uko umukobwa wa Mukaperezida ufite imyaka 31 y’amavuko, yavuze ko adashaka ko nyina yasezerana na Kwizera Evariste ivangamutungo rusange kuko ngo imitungo afite ari iya se. Ibi byakuruye impaka ndende ahabereye aya masezerano, Mukaperezida n’umugabo we biyemeza ko nta kabuza bagomba gusezerana ivangamutungo rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wabasezeranyije

Mukaperezida yagaragarije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha ko yabyaye uyu mukobwa we akiba iwabo kandi ko atigeze asezerana na se byemewe n’amategeko, ikindi ngo yarihiye umwana we amashuri, aramushyingira, amushakira akazi, amuha ibibanza, amuha inzu we n’umugabo we n’abana babyaranye ngo bamererwe neza, kandi ngo na nyuma yo gushaka umugabo ntazigera amwanga kuko ari umwana we akunda cyane.

Uyu ni umukobwa wa Mukaperezida ubwo yasabaga ko batasezerana ivangamutungo rusange

Nyuma y’impaka ndende, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yagaragaje ko ntacyo amategeko y’u Rwanda ateganya cyabuza Mukaperezida na Kwizera gusezerana ivangamutungo rusange, bityo ahita asaba abageni kugeza indahiro yabo ku mwanditsi w’irangamimerere no ku mbaga yari yitabiriye ubu bukwe.

Akandi gashya kagaragaye muri ubu bukwe, harimo kuba umusore yamaze umwanya munini avuga nabi ibijyanye n’amasezerano ye n’umugore we, aho yavugaga ko basezerana ivangamutungo risesuye nyamara ritabaho, kugeza ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa yamubwiye ko arimo guhimba ibitabaho.

Ikindi cyasekeje abantu cyane ni uburyo Mukaperezida ubusanzwe utazi gusoma, yavuze indahiro ye adakurikije ibyanditswe maze nyuma y’akanya akomeza kubizambya biba ngombwa ko umugabo we amusomera akazajya asubiramo ariko nabwo hari aho yageraga akibagirwa ati : "...ko Kwizera Evariste ambera umugore"

Nyuma yo gusezerana, abageni bahise bajya kwinjira mu modoka ariko byagoranye cyane kubera abantu benshi bari babuzuyeho. Imodoka zitwaye abageni n’ababaherekeje zavuye ku biro by’umurenge wa Musha zijya kuzenguruka mu mujyi wa Rwamagana aho bagendaga bavuza amahoni bashagawe n’abamotari n’abandi bagendaga n’amaguru benshi kuburyo byari ibirori bidasanzwe muri Rwamagana.

Nyuma yo kuzenguruka umujyi wa Rwamagana, abageni n’ababagaragiye babanje kujya ku kiyaga cya Muhazi aho bagiye gufatira amafoto y’urwibutso. Aha kuri iki kiyaga ninaho bagiraniye ikiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi badutangariza byinshi ku mvano y’urukundo rwabo, ubutumwa bageneye ababavuga nabi n’ibindi bitandukanye bigamije kubaca intege n’ubwo bo bavuga ko bamaramaje.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :

REBA UKO BARYOHEJE KU KIYAGA CYA MUHAZI HANO :

Aha bahavuye bajya kwiyakirira mu rugo aho batuye mu murenge wa Gishari, ubukwe bwabo bukaba bwageze mu masaha y’ijoro bakibyina bishimira uyu munsi udasanzwe.

REBA UKO BASOMAGURANYE ABANTU BAKUMIRWA HANO :

Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 y’amavuko ubusanzwe akora akazi k’ubuvuzi gakondo aho abaturanyi be bemeza ko avura amarozi, ngo akaba ari umuntu ugira ubuntu kuburyo arera abana benshi akanagabirana inka n’abaturage cyane. Ni umuntu wifashije abo baturanye barahirira, akaba yarabyaye umwana umwe ubu ufite imyaka 31, uwo mukobwa we akaba yaranamuhaye abuzukuru batatu. Umugabo bigeze gushaka bashakanye yarabyariye iwabo, nta wundi mwana bigeze babyarana.

Kwizera Evariste w’imyaka 21 y’amavuko we ni umusore ukirangiza amashuri yisumbuye ubu akaba ategereje amanota y’ikizamini cya Leta yakoze mu mpera z’umwaka ushize wa 2018. Nta kazi afite kugeza ubu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA