AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yaririye kuri radiyo yumvuse uburyo umugore we yamuciye inyuma

Yaririye kuri radiyo yumvuse uburyo umugore we yamuciye inyuma
3-01-2020 saa 13:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4765 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Kwaku Afriyie yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatwa amashusho aririra kuri radiyo inyumvankumve ubwo umugore we yarimo abara inkuru y’ uko yarenze ku masezerano bagiranye akaryamana n’ undi mugabo.

Ayo mashusho yafashwe ubwo uyu mugabo n’ umugore bari batumiwe mu kiganiro cyatambutse kuri Nhyira FM yo mu gihugu cya Ghana.

Uyu mugore witwa Attah yavuze ko yabyaranye abana babiri na Afriyie urukundo rumeze neza ariko ngo ku mwana wa kabiri byose byarahindutse.

Yahishuye ko umwana wa kabiri yamubyaye ku ruhande nyamara ntacyo yari yaraburanye Afirie.

Nyuma y’ amezi abiri abyaye, uyu mugore yabwiye umugabo ko bitewe n’ impamvu ze bwite adashobora gukomeza kubana na Afriyie baratandukana bidasabye inzira za gatanya kuko batari barasezeranye byemewe n’ amategeko. Umwaka ushize buri umwe aba ukwe undi aba ukwe.

Attah avuga ko yagiye muri Kaminuza y’ubumenyi n’ ikoranabuhanga yitiriwe Kwame Nkrumah University agahurirayo n’ umugabo washakaga ko bakundana. Bitewe n’ uko we n’ umugabo we bari babayeho mu bukene uyu mugore yemeye gukundana n’ uwo mugabo bigera aho amutera inda.

Afriyie warize ubwo yumvaga iyi nkuru kurinda irangiye avuga ko ibyo yumvise muri iyi nkuru byamushenguye umutima ku buryo n’ ubu bituma arara adasinziriye. Ngo iminota myinshi asinzira ni 10 gusa ubundi agahita akanguka kubera ihungabana yatewe n’ ibyo yakorewe n’ umugore we.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA