AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Arataka kubeshywa ku gihembo cya Miliyoni 44Frw yatsindiye mu irushwana ry’ubwiza ryateguwe n’abarimo Miss Mutesi Jolly

Arataka  kubeshywa ku gihembo cya Miliyoni 44Frw  yatsindiye mu irushwana ry’ubwiza ryateguwe n’abarimo Miss  Mutesi Jolly
19-10-2022 saa 10:32' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 13476 | Ibitekerezo

Umunyana ShanItah wabaye Miss East Africa 2020-2021, yatoboye avuga ko hari abashuka abakobwa ko bagiye kubazamurira mu marushanwa y’ubwiza nyamara bashakamo inyungu zabo bwite.

Uyu mukobwa witabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss Rwanda, Miss Supranational yanatwaye ndetse na Miss East Africa nayo yatwaye, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yatangaje ko iyo urebye usanga aya marushanwa, ntacyo amarira abayitabira ahubwo inyungu zikubirwa n’abayategura.

Ibi abitangaje mu gihe umwaka ugiye gushira yegukanye ikamba rya Miss East Africa, ariko akaba atarahabwa igihembo cy’imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’amadorali ya Amerika, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda yari yemerewe.

Amakuru avuga ko usibye igihembo nyamakuru cy’imodoka n’umushahara yari yemerewe buri kwezi atigeze awuhabwa.

Mu magambo ye yashyize kuri twitter yagiriye inama abakobwa bashukwa ko bagiye kuzamurwa binyuze mu marushanwa y’ubwiza.

Ati “ Bakobwa ntimuzatume hari ubashuka ko ashaka kubateza imbere no kubaha amahirwe binyuze mu marushanwa y’ubwiza kuko baba bagambiriye, kwizamura bo ubwabo no kwigwizaho inyungu ku giti cyabo.”

Amakuru IGIHE ifite yizewe aturuka mu bantu ba hafi ba Miss Shanitah ni uko yanditse ibi kuko arambiwe ibinyomba by’abateguye Miss East Africa barimo Miss Mutesi Jolly.

Ubwo Miss Shanitah yambikwaga ikamba yeretswe imodoka y’igihembo gusa ntiyiyitahana i Kigali, nyuma Miss Jolly yatangaje ko yashyizwe ku isoko kuko itwarirwaho uruhande rutari urwo mu Rwanda.

Imodoka yarayitegereje amaso ahera mu kirere, amakuru avuga ko abateguye iri rushanwa bagiye bamwizeza kumuha amafaranga n’imodoka inshuro nyinshi ariko ntibubahirize amasezerano bagiranye.

Haba ku ruhande rwa Rena events, yo muri Tanzania na Miss Jolly bafatanyije gutegura iri rushanwa bakomeza bavuga ko bari kubikurikirana gusa ntihagire igisubizo nyacyo gitangwa.

Mu minsi ishize byabaye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko akwiye kurenganurwa agahabwa ibihembo yatsindiye, birasaba inzego zibishinzwe gukurikiranira hafi iby’iki kibazo gikomeje kuba agatereranzamba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA