AMAKURU

UKWEZI

Sobanukirwa akamaro gatangaje ka Vitamin C, uko wayibona ihagije n’ingaruka zo kuyibura

Sobanukirwa akamaro gatangaje ka Vitamin C, uko wayibona ihagije n’ingaruka zo kuyibura
4-04-2018 saa 12:33' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 2708 | Ibitekerezo

Umubiri wacu ukenera intungamubiri nyinshi kugira ngo ubashe gukora neza ndetse n’indwara nyinshi zitabasha kutuzengereza cyane ko izo ntungamubiri zitandukanye zituma ubudahangarwa bw’umubiri bukomera. Habaho ubwoko bwinshi bw’intungamubiri zitandukanye, nka za Vitamini, Poroteyini ndetse n’imyunyungugu. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyiza by’intungamubiri ya Vitamini C ku buzima bwacu.

Dore ibyiza by’ntungamubiri ya Vitamin c utari uzi ku buzima bwacu

Iyi ntungamubiri iboneka mu biki?

Iyi vitamin iboneka gusa mu bimera, ni ukuvuga imboga n’imbuto. Muri zo twavugamo imbona nka Poivron (cyane cyane izitukura), Broccoli, Amashu, Inyanya, Imboga rwatsi (inyabutongo) ndetse n’imbuto nk’amacunga, Indimu, Inanasi, Ipapayi, Amapera, Pomme, Imineke n’inkeri.

Dore akamaro ka Vitamin C mu mubiri wacu:

  • Irinda Indwara yo kuva amaraso mu menyo
  • Irinda ikanavura inkorora ivanze n’ibicurane
  • Yongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri bityo ikarwanya udukoko
  • Igabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso
  • Isukura umubiri iwukuramo imyanda
  • Ituma uruhu ruhorana itoto rukaguma korohera
  • Ifasha mu kurwanya kanseri zinyuranye
  • Irinda imitsi ijyana amaraso mu bwonko kuba yakwangirika
  • Ni ingenzi mu kuvura ibisebe no gutuma byuma vuba
  • Ifasha mu kurwanya asima (cyane cyane ibimenyetso byayo)

Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko iyi Vitamini yabaye nkeya mu mubiri:

Kubera umubiri w’umuntu ufite ubushobozi bwo kubika vitamini C nkeya, bisaba guhora uyifata. Zimwe mu ngaruka zo kutagira vitamin C twavuga:

  • Kugira utudomo tw’igitaka cyangwa umukara ku ruhu, cyane cyane ku matako no ku maguru.
  • Ishinya y’amenyo yorohereye cyane ndetse izamo amaraso, ibi iyo bikabije bitera amenyo guhunguka akavamo
  • Guhinduka kw’ibara ry’uruhu

Ese wari uzi ko habonetse inyunganiramirire za Vitamini C?

Ni byiza kurya ibiribwa bibonekamo Vitamini C twabonye haruguru, ariko nanone hari abantu badakunda cyane kurya imboga ndetse n’imbuto kandi ariho tuyikura. Ushobora no kuba udasanzwe uyifata cyane ugashaka kubitangira. Ubu rero habonetse inyunganiramirire zikoze mu mboga ndetse n’imbuto iyi Vitamini ibonekamo zitwa VITAMIN C Capsules. Zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zibifitiye ibyemezo mpuzamahanga nka: FDA: Food and Drug Administration, n’ibindi.

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
netlink
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...