AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Gisagara: Perezida wa koperative arashinjwa amanyanga, ‘uwejeje ibilo 130 by’ ibigori yishyuwe 2000 Frw’

Gisagara: Perezida wa koperative arashinjwa amanyanga, ‘uwejeje ibilo 130 by’ ibigori yishyuwe 2000 Frw’
4-10-2019 saa 08:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1014 | Ibitekerezo

Abahinzi b’ ibigori bo muri koperative ihinga mu gishanga cya Duwane giherereye mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Gisagara bavuga ko bakorera mu gihombo kubera ibihano biremereye byashyizweho na koperative yabo.

Koperative y’ Abahinzi b’ ibigori (KOABIDU) imaze imyaka ibiri ibonye ubuzima gatozi. Abanyamuryango bayo bavuga ko ntacyo ibamariye. Meya wa Gisagara Rutaburingoga Jérome avuga ko nta muntu ukwiye guhomba bitewe n’ uko ari muri koperative.

Umuhinzi witwa Sakwe Felix uri muri iyo koperative yabwiye UKWEZI ko muri sezo ishize y’ ibigori bamuhaye ibihumbi 25 yarashoye amafaranga ibihumbi 60.

Nkurunziza Thomas avuga ko gahunda yo guhingira hamwe bagasarurihamwe ari nziza gusa ngo bitewe n’ uko koperative igenda ibakata amafaranga y’ ibihano barahomba.

Yagize ati “Koperative nta kintu itumariye nk’ ubu nasaruye ibilo 130 mbijyana kuri iriya hangari ngiye kwishyuza bampa amafaranga 2000, ubwo urumva iyo koperative irimo inteza imbere cyangwa irimo iransubiza inyuma?”.

Umuyobozi w’ ishami ry’ ubuhinzi mu karere ka Gisagara Augustin Twagirumukiza avuga ko aba bahinzi umusaruro wabo w’ ibigori waguzwe na African Improved Food. Uyu musaruro waguzwe ku mafaranga 180 ku kilo bivuzwe ko Nkurunziza Thomas yakagombye kuba yarahembwe 18 720 kuko ku musaruro umuhinzi atanze bakataho ibilo 20% by’ ibitiritiri.

Undi muhinzi yagize ati “Bashakisha uburyo baduca amande kugira ngo wa musaruro bihwaniremo, nabahaye ibilo 53 ndangije ahubwo mbasigaramo ideni rya 3600. Iyo wasibye nk’ ubu baguca amafaranga ibihumbi 2”.

Aba bahinzi bibumbiye muri iyi koperative bibaza impamvu umuntu wasibye igikorwa acibwa amafaranga ibihumbi 2 nyamara umuhinzi ubusanzwe ahingira 800. Aya mafaranga ibihumbi 2 y’ igihano ngo yashyizweho n’ ubuyobozi abanyamuryango batabizi.

Mukaruziga Venevieve ati “Muri sezo ishize nahinze amapariseri 2 nshoramo 50 000 bagiye kumpemba bampemba 10 500. Narinejeje ibilo 155, gukuramo ibihumbi 10 gusa rero ni igihombo”

Mukaruziga na bagenzi be bemeza ko ikibatera ibihombo ari amafaranga ibihumbi 2 bakatwa iyo basibye imirimo ya koperative dore ko ngo n’ uwarwaye impamvu ye itemerwa.

Bavuga ko hari n’ igihe koperative ibaca amafaranga ngo basibye inama yayo kandi iyo nama batarayimenye.

Abahinzi baganiriye n’ itangazamakuru bavuze ko bari baremeje ko uwasibye imirimo ya koperative azajya acibwa 500, ariko ngo ntibazi uburyo yaje kuba ibihumbi 2.

Ndungutse Aloys , Perezida w’ iyi koperative avuga ko ibyo abahinzi bavuga ataribyo akavuga ko uwasibye bamuca amafaranga 1000.


Perezida wa Koperative KOABIDU Ndungutse Aloys

Abahinzi bavuga ko batazi irengero ry’ amafaranga bacibwa y’ ibihano kuko batajya bamurikirwa uko yakoreshejwe ngo bamenye asigaye.

Ndungutse ntabwo yashoboye gusobanurira abanyamakuru irengero ry’ amafaranga 500 acibwa buri munyamuryango wasibye inama n’ acibwa uwasibye igikorwa cya koperative.

Nubwo abahinzi bavuga ko basanga koperative ntacyo ibamariye Ndungutse we avuga ko iyi koperative ifitiye akamaro abahinzi kuko ituma babona isoko mu ry’ umusaruro wabo mu buryo bworoshye, kandi ikanaguriza abahinzi bakishyura ubwisungane mu kwivuza hakiri kare.

Iyi koperative niyo itumiza imbuto n’ ifumbire abahinzi bakabigura nayo ku mafaranga yabo.

Umuyobozi w’ Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jérome avuga ko bakurikirana kugira ngo hatagira umuturage urenganira muri koperative.


Meya Rutaburingoga Jerome avuga ko nta munyamuryango wa koperative ukwiye kuyihomberamo

Yagize ati “Amakoperative yose turimo turakurikirana ko umuntu uyarimo yunguka. Ntabwo umuntu akwiye kujya muri koperative atagiye gushakayo umusaruro n’ inyungu, ubufatanye kugira babone igiciro kizima, kugira ngo babone ifumbire ku gihe, babone imbuto ku gihe, kandi n’ ubuvugizi ubwo aribwo bwose babukorere hamwe”.

Akomeza agira ati “Ntabwo koperative ikwiye kubaho ngo umuntu ayigemo akomeze amere nk’ uko yari ameze. Hakwiye kuboneka inyungu yo guhinduka muri ubwo buryo bwa rusange”.

Koperative KOABIDU ikorera mu gishanga cya Duwane gifite ubuso bwa hegitari 109. Mu gihembwe cy’ ihinga cya mbere cya 2019 yejeje toni 100 z’ ibigori yinjiza miliyoni 12.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...