konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

VIDEO: Ibitangaje ku mupfumu w’i Kigali batangira ubuhamya ko yabagarurije ibyabo byibwe

VIDEO: Ibitangaje ku mupfumu w’i Kigali batangira ubuhamya ko yabagarurije ibyabo byibwe
17-03-2019 saa 11:14' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6745 | Ibitekerezo 1

Kanyamahanga Eric, umugabo ukiri muto ariko uhamya ko amaze imyaka ari umupfumu wabigize umwuga aho avuga ko avura indwara zitangaje yifashishije abakurambere be bapfuye, atangirwa ubuhamya na bamwe mu bemeza ko yabafashije ibintu byabo byari byaribwe bikagaruka ndetse n’abantu bafite ababambuye amafaranga ngo abafasha guhita bishyurwa bidatinze.

Bamwe mu bavuzi gakondo by’umwihariko abapfumu, rubanda bavuga ko ari abatekamutwe kuko ibyo bavuga ko bavura biba birenze ubwenge bwa muntu. Uyu Kanyamahanga avuga ko we abasha gutanga umuti utuma uwabuze akazi akabona, umuti w’urukundo utuma umuntu akundwa cyane, umuti utuma umucuruzi abona abakiriya, umuti ugarura ibyibwe, umuti utuma abakwambuye bahita bakwishyura, umuti utuma umukobwa wabuze umugabo azinguka agahita amubona, umuti uhuza abatandukanye n’indi myinshi itandukanye avuga ko atanga kandi ngo amaze gufasha abatari bacye, aho ngo yitabaza abakurambere be bakamufasha gukemurira abamugana ibyo bibazo byose.

Mu kiganiro twagiranye na Kanyamahanga, yavuze ko abamugana akenshi abarangirwa n’abandi baba barabanje kumugana mbere, bakazagenda bamutangira ubuhamya. Yatangaje ko hari abamugannye akabafasha kwishyurwa amafaranga bari barabambuye, ndetse hari n’abari bibwe ibintu byabo bikagaruka.

Mu bo Kanyamahanga yatangarije umunyamakuru akabashaka, barimo umusore witwa Uwiringiyimana Samson twaganiriye uhamya ko yibwe ihene n’ibikoresho bitandukanye byo mu rugo, hanyuma bakaza kubimugarurira kubera ubuvuzi bwa Kanyamahanga. Uyu ashimangira ko we abona ari umupfumu ubishoboye.

Hari umusaza witwa Niyongira Joseph, uyu nawe mu kiganiro twagiranye ashimangira ko yafashijwe na Kanyamahanga Eric, akamufasha kugaruza amafaranga ye 200.000 yari yagurije umuntu akayamwambura ndetse agacika akamubura burundu. Uyu mupfumu ngo yamubwiye igihe azagira mu isoko rya Nyacyonga agasangayo uwo wamwambuye kandi ngo niko byaje kugenda.

REBA VIDEO UKO BABYIVUGIRA HANO:

Hari n’umugore utashatse ko amazina ye atangazwa ndetse ntiyemeye ko tunamufata amashusho. Uyu avuga ko umugabo we bari bafitanye ibibazo, akaza guhabwa umuti na Kanyamahanga maze bigatuma umugabo ahinduka akaba umuntu ucisha macye ubu bakaba bamaze igihe kirekire mu rugo rwabo hari amahoro n’umutuzo.

Izi zose ni indwara Kanyamahanga Eric ahamya ko avura mu buryo bworoshye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Habimana Hassan Kuya 18-03-2019

Mwaduhaye number yiwe ya phone

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...