konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

AMAFOTO: Sheebah Karungi yakiranywe urugwiro rudasanzwe i Kigali

AMAFOTO: Sheebah Karungi yakiranywe urugwiro rudasanzwe i Kigali
31-12-2017 saa 16:38' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2849 | Ibitekerezo 1

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2017, nibwo Umuhanzikazi Sheebah Karungi yageze i Kigali , uyu akaba ari mu bazataramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party gitangira umwaka wa 2018 aho giteganijwe kuba kuri uyu wa Mbere Tariki ya 1 Mutarama 2018 kizaba kiba ku nshuro ya cumi.

Uyu muhanzikazi wageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ahagana saa kumi z’umugoroba, akigera i Kanombe yakiranywe urugwiro rudasanzwe n’abafana be bari baje kumusanganiza indabyo mu rwego rwo gushimangira ko bamukunda kandi bari bamukumbuye dore ko yaherukaga mu Rwanda mu minsi ya vuba

Sheebah Karungi ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu gihugu cya Uganda muri iyi minsi ndetse by’umwihariko hano mu Rwanda abanyarwanda benshi bakaba bakunda indirimbo ze zirimo izigezweho muri iyi minsi nka John Rambo, Binkolela afatanije na The Ben, Nkwatako n’izindi nyinshi

Iki gitaramo Sheebah Karungi azaheramo abanyarwanda ubunani kizitabirwa kandi n’Abahanzi bakomeye yaba mu karere ndetse no mu mu Rwanda barimo na Alikiba waraye ageze I Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017

Mu banyarwanda batumiwe muri iki gitaramo harimo Tuff Gangz itsinda ry’abaraperi bane bari bamaze igihe barasenyutse ariko magingo aya bakaba baramaze kwiyunga ku buryo ubu batangiye imikoranire mishya, Usibye aba ariko hazitabira kandi Bruce Melody, Riderman na Yvan Buravani.

Iki gitaramo cya East African Party kimaze kumenyererwa nk’igitaramo ngarukamwaka gitangira umwaka mushya kuri iy nshuro kizaba tariki 1 Mutarama 2018 kibere i Remera muri Parikingi ya Stade Amahoro aho kwinjira ari ibihumbi bitanu (5000frw) n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10000frw)
AMAFOTO: Mugabo Paccy


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
divine Kuya 1-01-2018

welcom our queen

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...