konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kuri St Valentin, Diamond Platnumz yatandukanye n’umugore we Zari Hassan

Kuri St Valentin, Diamond Platnumz yatandukanye n’umugore we Zari Hassan
15-02-2018 saa 09:05' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4826 | Ibitekerezo 3

Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2018, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’abakundana uzwi nka St Valentin, nibwo Umunyamideri w’umuherwekazi Zari Hassan yatangaje ku mugaragaro ko atandukanye n’umugabo we Diamond Platnumz bari bamaze kubyarana abana babiri.

Uyu mugore ukunze kwiyita ‘The Lady Boss’ yamamaye cyane nk’umunyamideli ukomeye muri Uganda ndetse no hanze yaho biza kuba akarusho ubwo yatangiraga kuvugwa mu rukundo na Diamond Platnumz baje no gushakana kuri ubu bakaba babanaga nk’umugore n’umugabo

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018, yagize ati “Kubyiyumvisha biragoranye ndetse kuba nabikora birankomereye, hashize iminsi hari ibihuha bitagira ingano byavugwaga bimwe binagaragaza ibimenyetso, byazengurukaga ku mbuga nkoranyambaga byemeza ko unca inyuma wowe Diamond, n’agahinda kenshi nahisemo guhagarika urukundo rwanjye nawe mu rwego rwo gukomeza kwihagararaho no kwihesha agaciro ndetse no kugira ngo ubuzima bwanjye budakomeza guhungabana”.

Yakomeje agira ati “Tugiye gutandukana nk’abantu babanaga nk’umugore n’umugabo ariko nk’ababyeyi ntago dutandukanye, ibi ntago bizatuma ntakomeza kwigira ndetse no kuba umugore wita kubo yabyaye, nyine nk’umugore w’umuherwe mufite mwese kubimenya.”

Yunzemo ati “Nzakomeza kwiyubaka ndetse no gutera imbaraga abagore bagenzi banjye kugira ngo nabo bige kwigira no kuba abaherwe, nzakomeza kwigisha abahungu banjye bane guha agaciro umugore ndetse nigishe umukobwa wanjye icyo kwihesha agaciro bivuze, hari byinshi byabaye kuko maze mu myidagaduro imyaka igera kuri 12 gusa ibibazo byose nagiye nyuramo nagiye negukana intsinzi kubera ko ndi umutsinzi ndetse namwe mwese ndabizi ko mumfasha umunsi ku wundi. Mukomeze kugira umunsi w’abakundana mwiza.”

Ibyo wamenya ku mubano wa Zari na Diamond

Mu kwezi k’Ukuboza 2014, nibwo ifoto ya mbere ya Diamond Platnumz n’uyu muherwekazi yagiye ahagaragara aho bari bahuriye muri Afurika y’Epfo, ibitangazamakuru binyuranye bitangira kunuganuga urukundo rwabo ariko bombi bagerageza kwamaganira kure iby’urukundo. Ibi ariko byaje nyuma y’uko Diamond yari amaze igihe atandukanye n’umukinnyi w’amafilimi ndetse n’uwigeze kuba Miss wa Tanzania, Wema Sepetu.

Ku ruhande rwa Zari nawe muri iyo minsi wari udafite urukundo dore ko hari hashize igihe gito atandukanye n’umukinnyi ukomeye wa Basketball muri Uganda witwa Farouk Sempala bapfuye ko uyu mukinnyi yashinjaga uyu mugore gukuramo inda yari yamuteye n’ubwo urukundo rwabo rutigeze rumara iminsi ariko aba bombi barakundanye ariko mu gihe gito cyane bahita batandukana.

Zari Hassan yabanje kandi gukundana n’umuherwe Ivan Ssemwanga witabye Imana muri Gicurasi uyu mwaka ndetse bakaba baratandukanye bamaze kubyarana abana batatu b’abahungu. Mu mwaka wa 2015, Zari yagiranye ikiganiro yagiranye na NTV, imwe muri Televiziyo zikomeye muri Uganda maze avuga ko Ivan ari umugabo we bamaranye imyaka isaga 10 bakundana kandi ugifite uruhare runini ku buzima bwe cyane ko bari bafitanye igahango cy’abana batatu b’abahungu babyaranye Ivan Ssemwanga(RIP) yatandukanye na Zari bafitanye abana batatu ndetse basezerana ko Zari atazongera kubyara abandi bana ahubwo azita kuri abo

Amakuru ya Diamond na Zari yabaye nk’atungurana ubwo bombi bagaragaraga batambukana ku itapi itukura (Red Capet) mu itangwa ry’ibihembo bya ‘Channel O Music Award’ aha hari mu mpera z’umwaka wa 2014 ari nabwo Diamond yiteguraga kuza kuririmbira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Ibya Diamond na Zari byabanje kuba urujijo cyane ko babanaga nk’abakundana ndetse binagaragarira abababona ariko bo ubwabo bakabihakana.

Bidateye kabiri nibwo ahagana muri Kanama 2015, Diamond Platnumz na Zari bibarutse umwana wabo w’imfura akaba n’uwa 4 kuri uyu mugore bahita bamwita Latiffah Dongote, beshi bavuga amagambo ndetse Diamond atangira kurwana intambara zirimo iz’abatarashakaga ko abana n’uyu mugore dore ko bamwe babanje kuvuga ko Diamond atabyara aya makuru akaza kunyomozwa n’abaganga

Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo wa Zari yatangiye kwibasira Diamond amusaba ku murekera umugore cyane ko uyu Ivan yabivugaga yishyingikirije igihango yavugaga ko afitanye na Zari cy’uko atazongera kubyara undi mwana ahubwo azita
kuri abo batatu yari afite, gusa ibi ntacyo byatanze kuko nyuma yo kwibaruka umwana wa mbere we na Diamond Zari yongeye gutwara indi nda ndetse akabyara umuwana wa kabiri wa Diamond w’umuhungu bamwita Prince Riaz ari nabo bana bari bafitenye kugeza ubu. Diamond na Zari bakunze kuvugwaho gutandukana nyuma bagasubirana

Ni inshuro irenze imwe aba bombi bagiye bavugwa mu nkuru zijyanye n’itandukana ryabo ariko amaherezo bakongera bakagaragara bari mu munyenga w’urukundo mdetse amakuru yose agateshwa agaciro ariko kera kabaye gihamya yaje kuboneka.

Mu mpera z’umwaka wa 2016, nibwo inkuru zatangiye gucicikana mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bivugwa ko Diamond Platnumz yateye inda umunyamideri Hamisa Mabeta wanamenyekanye akina mu ndirimbo z’uyu muhanzi zirimo Maria Salome yakunzwe cyane. Gusa n’ubwo Diamond yabanje guhakana aya makuru yo gutera inda uyu mugore byaje gusa nk’ibitungurana mu kwezi gushize kwa Nzeri ubwo Diamond yemeraga ko ariwe wabyaye uyu mwana.

Ati ’’ Uyu mwana w’uruhinja ni uwanjye, ninjye wamwibyariye,ni amaraso yanjye. Burya nafashije Hamisa mu buryo bushoboka ubwo yari amutwite, kugira ngo umwana wacu akure neza.Mama w’umuhungu wanjye nanamuguriye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav 4 kugirango atazongera kuzajya agorwa no kugenda n’amaguru."

Nyuma y’uyu munyamideri hagiye haza n’abandi bakobwa bavuga ko babyaranye na Diamond n’ubwo nta gihamya yigeze igaragara, ibi byabaye imwe muri gihamya y’uko urukundo rwa Diamond na Zari rushobora kugana mu marembera ndetse biza gushimangirwa n’itariki ya 02 Ukwakira 2017 ubwo Diamond Platnumz yizihizaga isabukuru ye Zari ntagaragare aho ibirori byari byabereye muri Afurika y’Epfo ahubwo Hamisa Mabeto akaba ariwe ubyitabira. Zari na Ivan bari bafitanye abana batatu Uyu niwe Farouk wakundanye na Zari nyuma bagatandukana bapfa ko yakuyemo inda yamuteye Diamond Platnumz nawe bari bamaze kubyarana abana babiri


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
twin yeah Kuya 15-02-2018

Zari ndamukunda kuko ni umugore ujijutse kandi w’umuhanga, uha n’akazi ke agaciro. Gusa bibaho yibeshye kuri uriya muhungu w’umuhehesi, si uwe kabisa!

Byumvuhore Kuya 15-02-2018

Zari yari yarihanganye diamond n’indaya gusa imboga zibona abana koko naze afate shady boo amurye nutwo yarasigaranye na Mr nice yari umugabo koko

Byumvuhore Kuya 15-02-2018

Zari yari yarihanganye diamond n’indaya gusa imboga zibona abana koko naze afate shady boo amurye nutwo yarasigaranye na Mr nice yari umugabo koko

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...