konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

MissRwanda: Undi mukobwa yibasiye abagize akanama nkemurampaka anabashinja ruswa

MissRwanda: Undi mukobwa yibasiye abagize akanama nkemurampaka anabashinja ruswa
30-01-2018 saa 11:58' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5283 | Ibitekerezo 7

Tania Muvunyi Umutoni witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018, akaviramo mu majonjora aho yiyamamarije mu mujyi wa Kigali, yikomye bikomeye abagize akanama nkemura mpaka muri iri rushanwa, arabatuka ndetse anavuga ko bose bamunzwe na Ruswa.

Tania Muvunyi waviriyemo mu majonjora, mubyo yazize harimo kunanirwa gusubiza neza kubera ubwoba yari afite dore ko abagize akanana ubwo bamubazaga bakunze kumusaba kureka ubwoba agasubiza ashiikamye. Nyuma yo kubaza abakobwa bose uko ari 16 bari bitabiriye amajonjora mu mujyi wa Kigali, Tania yisanze mu batagize amahirwe yo gukomeza.

Uyu mukobwa bigaragara ko yari yifitiye icyizere cy’uko azakomeza kubera uburanga bwe, ntiyakiriye neza icyemezo cyafashwe n’akanama nkemurambaka, aho kwihangana byamunaniye maze mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 29 Mutarama 2018 abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagrama yandika amagambo agaragaza ko abagize babogamye kubera kumungwa na ruswa.

Yagize ati “ Mwese abagize akanama nkemurampaka (R.J/Rwabigwi Gilbert, S.I.B/Sandrine Isheja Butera na Dr.N /Higiro Jean Pierre) ntabwo muzigera mubona imiryango y’ijuru, ahubwo mwese muzapfira mu muriro utazima kuko mwuzuranye ruswa mu mitwe yanyu.”

Ibyo uyu mukobwa yakoze bijya gusa neza n’ibyo uwitwa Ingabire Habibah yakoze umwaka ushize mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, ubwo nawe yaviragamo mu majonjora aho nawe yari yiyamamarije mu mujyi wa Kigali, maze yandagaza Rwabigwi Gilbert, wari mu bagize akanama nkemurampaka avuga ko yamukuyemo mu buryo butumvikana.

JPEG - 157.7 kb

Tania Muvunyi Umutoni yashinje ruswa abagize akanama nkemurampaka nyuma y’uko akuwe mu irushanwa

Rwabigwi Gilbert, Sandrine Isheja Butera na Dr. Higiro Jean Pierre bagize akanama nkemurampaka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
Simbi Kuya 2-02-2018

Ubu se koko umuntu ufite ubwoba bungana kuriya mwifoto,kweli yahagararira igihugu gute,abakemurampaka baragowe kbs,nanjye nguhaye zeru,uzabanze ujye kwiga technique za public speech,bakwigishe kuvuga ureba abantu ku mutwe not mumaso,ukora gests nibindi

gruec Kuya 1-02-2018

Igitera confusion, nuko batashatse kumubwiza ukuri, bakamugwizaho Yes, kandi ntazo yarakwiriye: Ibintu bibiri bitumye mvuga ko kuri atarazikwiriye nuko " Atambuka nabi cyane, hanyuma mu gusubiza, agomba gukora de sorte que ataka ibyiza by’iwabo pas byahandi(italie) abatariyani birihagije kandi ntihabuze ibyiza by’u Rwanda.

gruec Kuya 31-01-2018

Nkunda umuco wacu ariko uragoye kuwushyira mubikorwa, kuko abanyarwanda hafi ya twese dukunda : Munyangire, kubwira umuntu ibyo ashaka kumva naho byaba itaribyo bikuri kumutima, muncamake iyo ushaka kumenya ukuri kumunyarwanda ugushakira mubyo atakubwiye. Ibyo rero Abana bo mu kinyejana cya 20 kugeza uyu munsi wa none ntabyo bashoboye akubwira icyo atekereza wakwanga ungara. Niyo mpamvu Tania ibyo yavuze byaciye igikuba , ariko ntiyatukanye.

kabebe Kuya 31-01-2018

ibyo uyumwari yavuze nibyo pee ababakemurampaka bakoresha uburiganya

sibom Kuya 31-01-2018

Uyu mukobwa se utukana niwe wifuzaga kuzaba miss? wagira ngo bari babizi ko ashira isoni pe nubundi gutukana kwe ntaho kwari kuzamugeza, niyihangane yikomereze inzira ijya mu ijuru.

Nzabandora Kuya 30-01-2018

Ese mwene abongabo ntacyo amategeko abateganyiriza ?

Nzabandora Kuya 30-01-2018

Ese mwene abongabo ntacyo amategeko abateganyiriza ?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...