konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Menya ibizakwereka ko Vitamin D yagabanutse mu mubiri, ingaruka n’uko wabyirinda

Menya ibizakwereka ko Vitamin D yagabanutse mu mubiri, ingaruka n’uko wabyirinda
11-12-2017 saa 11:31' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 2342 | Ibitekerezo 1

Ni kenshi uzabona umuntu mu gitondo abyuka ukabona agiye ku kazuba, wamubaza impamvu abyutse yota izuba akakubwira ko arimo "gushaka ka Vitamini”. Nyamara aba avuga ukuri, gusa abantu bamwe ntibazi iyo Vitamin iyo ari yo. Iyo rero ni Vitamini D. Ese waba uzi aho ituruka? Ese iyo yabuze mu mubiri wabibwirwa n’iki? Ibi byose ni byo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

Vitamin D bakunda kuyita “Sunshine vitamin”. Ni intungamubiri ikorwa n’umubiri iyo umubiri wahuye n’imirasire y’izuba cyane cyane akazuba ka mugitondo. Gusa nanone hakaba hari ibiribwa bimwe na bimwe ishobora kubonekamo .Ikaba ikora ibintu byinshi mu mubiri harimo nko gutuma amagufa n’amenyo bikomera, ndetse no kurinda umubiri indwara zitandukanye.

Nk’uko twabibabwiye tugitangira, Vitamini D ikorwa n’umubiri ubwawo iyo umubiri uhuye n’imirasire y’izuba, cyane cyane kariya kazuba ka mugitondo ni keza cyane, gusa nanone dushobora kuyibona nko mu mafi, amata, margarine, amagi,...

Dore rero ibimenyetso 5 byakwereka ko iyi Vitamini D yagabanutse mu mubiri:

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet rwitwa healthline, dore ibimenyetso byakwereka ko iyi ntungamubiri yagabanutse mu mubiri wawe:

  • Kuvunika kwa hato na hato: Iyi Vitamini ituma amagufa akomera kuko ifasha umubiri kwinjiza Kalisiyumu, bityo rero iyo yagabanutse, ushobora kuvunika kuburyo bworoshye ndetse bikaba byanatera indwara yo koroha kw’amagufa bita “Osteoporosis”
  • Kubura imbaraga mu mubiri: Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Havard, bwagaragaje ko iyo iyi Vitamin D igabanutse mu mubiri, imbaraga z’umubiri nazo zitangira kugabanuka, ukumva uracika intege cyane.
  • Kubabara amagufa ndetse n’umugongo: Nk’uko twabibonye, iyi Vitamini ituma amagufa amera neza ndetse akanakomera, iyo rero uyibura ushobora kumva amagufa akurya ndetse ukaba wababara no mu ngingo cyane cyane umugongo.
  • Kwiheba: n’ubwo kwiheba bishobora guterwa n’izindi mpamvu zitandukanye, hari ubushakashatsi bwagaragaje ko kugabanuka kw’iyi vitamin nabyo bitera umuntu kwiheba cyane cyane abageze mu za bukuru.
  • Gutinda gukira kw’igisebe: Nubona urwaye nk’igisebe,ukabona gitinze gukira nta zindi mpamvu zajemo,uzatekereze ko iyi Vitamini D yawe ari nkeya.

Ese wari uzi ko hari inyunganiramirire wabonamo iyi Vitamini D?

Nk’uko twabibonye haruguru, buriya ni byiza kota kariya kazuba ka mu gitondo kuko gatuma umubiri ukora Vitamini D, gusa nanone hari abatabona umwanya wo kuba bakota cyangwa se wenda bafite ibibazo by’amagufa bitandukanye. Ubu habonetse inyunganiramirire zikoze mu mbuto ndetse n’imboga kandi zikaba zizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi.

Izo nyunganiramirire rero wasangamo iyi Vitamini D ndetse n’izindi zitandukanye, harimo kandi n’izifasha amagufa ndetse n’abafite indwara zo mu ngingo. Muri zo twavugamo nka: Multivitamin capsules,Calcium Capsules,Compound marrow powder ,…Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire wahamagara kuri 0788700952/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
binel Kuya 11-12-2017

murakoze turabashimiye. muzatubarize n iby akazuba k umugoroba niba byose ari kimwe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...