konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umunyamakuru Nkurayija Innocent wa RBA yapfuye bishengura benshi

Umunyamakuru Nkurayija Innocent wa RBA yapfuye bishengura benshi
5-01-2018 saa 11:20' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15145 | Ibitekerezo 2

Umunyamakuru w’imikino wanakoraga mu ishami ry’amakuru kuri Radio y’abaturage ya Rubavu, imwe muri Radio z’ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yaguye mu bitaro bya Gisenyi biri mu karere ka Rubavu, aho yari amaze iminsi micye arwarire. Urupfu rw’uyu munyamakuru rwashenguye benshi biganjemo abanyamakuru bagenzi be.

Nkurayija Innocent bakundaga kwita Didi, yari umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane kuri Radio y’Abaturage ya Rubavu. Abanyamakuru bakoranaga nawe batangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko yari amaze igihe arwaye ariko mu minsi ine ishize akaba ari bwo yatangiye kuremba, maze agwa mu maboko y’abaganga mu masaha ya saa kumi z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018.

Abanyamakuru batandukanye biganjemo ab’imikino, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje uburyo bashenguwe n’intimba nyuma yo kumva iby’urupfu rwa Nkurayija Innocent bakundaga kwita Didi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Koraneza. Kuya 7-01-2018

Gasunura iramurashye. Ariko mwagiye mwitonda mwa bana mwe?!?!? Cg mugakoresha agakingirizo basi!

Nsengiyaremye Felix Kuya 6-01-2018

Nyagasani umwakire mu bawe.Agusanze twari tukimukeneye.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...