konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Imodoka ya Polisi yakoze impanuka ihitana babiri inakomeretsa abandi

Kigali: Imodoka ya Polisi yakoze impanuka ihitana babiri inakomeretsa abandi
8-08-2016 saa 08:12' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5022 | Ibitekerezo 3

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Kanama 2016, habaye impanuka y’imodoka ya Polisi y’u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yagonze moto nayo ikubita umwana wajyaga ku ishuri n’umukecuru wari hafi aho, muri rusange abantu babiri bakaba bapfuye abandi babiri barakomereka.

Nk’uko byemejwe na CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com yavuze ko imodoka ya Polisi yaganaga i Remera, yageze hafi ya Hoteli Alpha Palace ikagonga moto, iyo moto nayo igakubita abanyamaguru.

CIP Kabanda avuga ko iyi modoka ya Polisi yihutaga ijya aho bari bayitabaje, hanyuma yagera ahazwi nko kuri Prince House i Remera igashaka gutambuka ku yindi modoka yari imbere yayo, igahita igonga moto yari iriho abantu babiri irimo yambukiranya umuhanda igana mu wundi wuhanda uzamuka haruguru, moto nayo ikagenda igakubita umwana wari uteze agiye ku ishuri ndetse n’umukecuru wari hafi aho.

CIP Emmanuel Kabanda avuga ko umwe mu bari kuri moto yahise ashiramo umwuka undi agakomereka, uwo mwana wajyaga ku ishuri nawe akaba yahasize ubuzima mu gihe undi mukecuru wagezweho n’iyi mpanuka nawe yakomeretse.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
boniface Kuya 9-08-2016

Twihanganishije ababuriye ababo muri iyi mpanuka ariko twizera ko polisi ikora iperereza kucyateye impanuka uwabigizemo uruhare agakurikiranywa agahanywa

mugabo emmy Kuya 8-08-2016

Uwiteka abakire mube

Mugarura Kuya 8-08-2016

Kuba yari imodoka itabajwe se bivuga kugenda nta bushishozi? ese iyi modoka yari ifite intabaza zigenda zisaba ibindi binyabiziga kuyiha inzira wenda ngo tuvuge ko byayisuzuguye? ndabizi neza ko uwari utwaye iyo modoka ya Police ataramukanye gahunda yo gukora impanuka nta n’ibyo yifuzaga kimwe n’undi wese ukora impanuka ariko nanone niba yari imodoka ya Police isanzwe itanafite ibyangombwa bigaragaza ko itabaye ,akagenda ku muvuduko ukabije n’ahantu hategerwa imodoka kandi mu masaha ya mugitondo abantu baba bari ku cyapa ari benshi yagombaga kubitekereza akagabanya umuvuduko,rero ndumva nawe hatakwirengagizwa ko afite amakosa, kuko ibyaribyo byose sinzi niba ikora ari irya moto(ibyo byarebwa neza) ndetse si n’iry’abanyamakuru bagezweho n’impanuka. niba rero uwo mupolisi ahamwe n’ikosa akwiye guhanwa.Murakoze

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...