konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Akarere ka Nyamagabe kabonye Meya mushya usimbura Mugisha Philbert wahagaritswe

Akarere ka Nyamagabe kabonye Meya mushya usimbura Mugisha Philbert wahagaritswe
9-02-2018 saa 13:51' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1997 | Ibitekerezo 1

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018, nibwo Uwamahoro Boneventure yarahiriye kuyobora akarere ka Nyamagabe aho asimbuye kuri iyi mirimo Mugisha Phirbert wahagaritswe nyuma yo kuvugwaho kunyereza imitungo ya Leta no gutanga amasoko mu buryo budakurikije amategeko.

Tariki 3 Gashyantare nibwo Uwamahoro Boneventure yatorewe kuba Umuyobozi w’aka karere aho yatowe n’abagize inama Njyanama y’aka karere.

Uyu mwanya Uwimana yatsindiye ku mwajwi 324 yari awuhanganyeho na Mujawayezu Marie Louise.

Kuwa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017, nibwo Mugisha Philbert wayoboraga akarere ka Nyamagabe, yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi bakozi batanu, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo wa Leta no mu gutanga amasoko mu buryo budakurikije amategko.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Mugisha Philbert, umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yasobanuriye Ukwezi.com ibyo bamukurikiranyeho agira ati: "Nibyo Meya Mugisha kuva ejo ari mu maboko ya Police aho akurikiranyweho ibikorwa bigize ibyaha bitandukanye birimo: Kunyereza umutungo wa
Leta, gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko n’ibindi. Afunganywe n’abandi 5 bakurikiranyweho ubufatanyacyaha muri ibyo bikorwa. Iperereza ry’ibanze rirakomeje"


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Augustin Kuya 9-02-2018

Arakaza neza mu karere ka Nyamagabe ,tumwifurije akazi keza!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...