konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bamporiki Edouard na Gatabazi JMV basimbujwe abandi badepite bashya

Bamporiki Edouard na  Gatabazi JMV basimbujwe abandi badepite bashya
8-09-2017 saa 13:26' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6056 | Ibitekerezo 2

Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2017, Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje Abadepite babiri bashya basimbuye Bamporiki Edouard na Gatabazi Jean Marie Vianney baherutse guhabwa na Perezida Paul Kagame imyanya mishya y’ubuyobozi, bakava mu Nteko Ishinga amategeko aho bari abadepite.

Komisiyo y’amatora ivuga ko yakoze ibi ishingiye ku ibaruwa Perezida Kagame yandikiye Perezida w’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri 2017, isaba ko Abanyarwanda batangarizwa amazina y’Abadepite basimbuye Depite Bamporiki Edouard na Depite Gatabazi Jean Marie Vianney baherutse guhabwa indi mirimo.

Bwana Murara Jean Damascene na Madamu Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie bari basanzwe bari ku mwanya wa 51 n’uwa 52 ku rutonde rw’abakandida b’Umuryango FPR Inkotanyi, nibo bahise basimbura aba badepite baherutse guhabwa imyanya yindi y’ubuyobozi, dore ko bombi bari basanzwe bahagarirye FPR Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Depite Bamporiki Edouard yahawe na Perezida Kagame kuba Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu aho yasimbuye Rucagu Boniface, naho Depite Gatabazi Jean Marie Vianney we yahawe kuba Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yasimbuyeho Musabyimana Jean Claude wari umaze igihe gito nawe asimbuye Bosenibamwe kuri uwo mwanya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
gruec Kuya 8-09-2017

Hon.Bamporiki nikupatiye gisomo "Uriwaza kama unapata a lakini unapatikana. Asanti

gruec Kuya 8-09-2017

Hon.Bamporiki nikupatiye gisomo "Uriwaza kama unapata a lakini unapatikana. Asanti

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...