AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Imishahara abaganga bahabwa ntihwanye n’akazi bakora - Min Murekezi

Imishahara abaganga bahabwa ntihwanye n’akazi bakora - Min Murekezi
5-12-2016 saa 08:26' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4062 | Ibitekerezo 9

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yatangaje ko iyo urebye akazi katoroshye k’ubwitange ko kwita ku buzima bw’abantu umunsi ku munsi gakorwa n’abaganga kadahwanye n’umushahara bahabwa.

Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 04 Ukuboza 2016 ubwo yasozaga ku mugaragaro itorero ry’abakozi ndetse n’abayobozi bakora mu rwego rw’ubuvuzi “Impeshakurama” ryabereye mu kigo cy’ishuri rya gisirikare cya Gabiro.

Iri torero rimaze icyumweru ribera muri iki kigo cya Gabiro, ryahuje inzego zose zifite mu nshingano zabo serivisi zijyanye n’ubuzima zirimo Minisiteri y’Ubuzima, abayobozi b’ibigo nderabuzima, ab’ibitaro bya Leta ndetse n’iby’abikorera, abavuzi ba gakondo n’abandi.

Abitabiriye iri torero bagera kuri 762 baturutse mu Rwanda hose, bagizwe n’abagabo 574 ndetse n’abagore 188, mu mihigo bahigiye imbere ya Minisitiri w’Intebe yose yagarukaga ku kuba bagiye kunoza serivisi baha Abanyarwanda babagana, bahuza imbaraga mu rwego rwo kubaka u Rwanda.

Mu ijambo rya Minisitiri Murekezi yabwiye intore z’abaganga zari zirangije itorero, yagarutse ku kuba buri wese agomba kwitanga uko ashobojwe agakoresha ubwenge bwe bwose, mu rwego rwo kwiyubakira igihugu atitaye kubyo yinjiza ngo kuko ukurikije ubwenge ndetse n’ibyo bakora ntacyo babona babahemba.

Yagize ati “Kugira ngo muzagere ku ntego mwiyemeje birasaba kuzuza inshingano zanyu n’ubwitange bwinshi cyane kuko akazi k’ubuganga gashingiye ku bwenge ndetse n’umuhamagaro.”

Yakomeje agira ati “Nta n’ubwo twababonera igihembo. Imishahara yanyu mukorera mu bitaro ntabwo ihwanye n’ubwenge n’ubwitange bwanyu. Ntabwo twayabona! Ahubwo turi mu rwego rwo kubaka igihugu n’ubunyarwanda. Turi mu rwego rwo kwitanga kugira ngo abazaza nyuma yacu bazabe mu gihugu gifite amahoro, ubuzima buzira umuze, igihugu amahanga akunda kandi agatembera.”

Minisitiri yanongereyeho ko akazi k’ubuganga gasaba gukunda abantu baza basaba serivisi zo kwivuza, gukunda u Rwanda ndetse no gukora cyane ijoro n’amanywa nta kureba ku isaha ngo ucunganwa n’igihe ngo witahire.

Minisitiri Murekezi yibukije abaganga ko aribo bagomba kwegera abaturage mbere y’uko barwara, bakabafasha gukumira indwara binyujijwe buryo bunyuranye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndimubanzi Patrick, yavuze ko nyuma yo gusanga mu rwego rw’ubuzima harimo ibibazo bitandukanye, aribyo byatumye bahitamo itorero kugira ngo abakozi bose bo muri uru rwego batozwe indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda nk’umurongo Abanyarwanda bakesha Perezida wa Repubulika.

Ndimubanzi Patrick kandi yanavuze ko Minisiteri y’Ubuzima yatangiye ibikorwa byo gukangurira abaturage kugira imyifatire myiza izatuma bagira ubuzina buzira umuze.

Abitabiriye iri torero bagaragaje ko bagiye gusangiza bagenzi babo bataryitabiriye ibyo baryigiyemo ndetse ngo bagiye gukurikiza indangagaciro zizabafasha gukunda igihugu ndetse n’umurimo.

Minisitiri w'Intebe , Anastase Murekezi yatangaje ko umushahara uhabwa abaganga udahwanye n'akazi bakora Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Ndimubanzi Patrick Intore z'abaganga 'Impeshakurama' zitabiriye iri torero Umuhango wo gusoza iri torero waranzwe n'imbyino za Kinyarwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
emmy Kuya 29-03-2020

turabizezayuko amabwiriza tuzayubahiriza

Fulha Kuya 7-12-2016

Yego rata ndize. ushobora kuba uri umuganga. abaganga bagira akazi katoroshye bitabujije ko hari ahagaragara imikorere mibi cyane pe ibyo uriya mahwi avuga nawe si we buriya yabitewe naho yagiye bakamuha services mbi. uwakugeza ku bashinwa i Masaka muri Kicukiro wakwibaza niba abaganga bahakora barize cg niba atari ubunyamaswa. wenda nturahura numuganga ngo akubabaze bitume wumva wanze abaganga ba leta ark rwose hari abakora nabi kimwe nuko hari abakora neza cyane.

Fulha Kuya 7-12-2016

Yego rata ndize. ushobora kuba uri umuganga. abaganga bagira akazi katoroshye bitabujije ko hari ahagaragara imikorere mibi cyane pe ibyo uriya mahwi avuga nawe si we buriya yabitewe naho yagiye bakamuha services mbi. uwakugeza ku bashinwa i Masaka muri Kicukiro wakwibaza niba abaganga bahakora barize cg niba atari ubunyamaswa. wenda nturahura numuganga ngo akubabaze bitume wumva wanze abaganga ba leta ark rwose hari abakora neza. kimwe nuko hari abakora neza cyane.

ndizeye Kuya 7-12-2016

nsubize wowe "mahwi" ko urwanya kongezwa kw’abaganga waba uzi impamvu iyo service ari mbi aho byaba biterwa n’uko batitaweho bikaba ari uburyo bwo kwivumbura?uti imanza wambwira zingahe batsindwa?kandi burya mu bakozi barenga 60.000 kwibwirako bose bazakora neza byo sinabikwizeza kuko nta Rwego waburamo abakora nabi yewe n’igisirikari njya numva babirukanye kubera imyitwarire mibi sinzi ibyo ukora ariko ubimbwiye naguha ingero zikureba zirenze izo utanga zidafite ishingiro kwa muganga hari ibibazo bikomeye bidashingiye ku mushahara gusa njye ikindi mbona ni abakozi n’ibikoresho
abakozi:kubona ikigo gifite abakozi 60 habamo abatarenga 25 bahembwa na Leta abandi Bose baba ari abanyabiraka bakorera kuri contrat ya buri mwaka wumva abo bantu bakora batuje ko baba bashakisha akazi ahandi kuko gukorera imishinga ntabwo bitanga icyizere dore imyaka ishize abakoreraga global fund baragabanyijwe ESE waba Uzi iyo abirukanywe bagiye ese waba uziko ntababasimbuye Leta yatanze?,icya kabiri:ibikoresho byo mu mavuriro ya Leta ntabwo bishingira ku bigezweho ahubwo bishingira ku bushobozi bwa Leta nibwo usanga hakoreshwa ibikoresho byatanzwe n’abaterankunga hatitawe ku bigezweho (echography,...)uzarebe amavuriro ya Leta niyo aba afite amazu ashaje,...
AHA NANABIBUTSA KO IMISHAHARA YO MU MAVURIRO YIGENGA IBA IRI HEJURU UGERERANYIJE NA SERUM YA LETA rero iyo uhembwa neza ukorana umurava

mumararungu Kuya 6-12-2016

yewe ibyobyo sinzi pe, kuko ntawabasha kwita kubandi nawe atiyitaho, Reba umuntu afite ibirarane bya mezi3 kubera guhembwa ukwezi1 mumezi3 nayo uhembwe ntagire icyo akumarira nutwo duke tuziye igihe byadufasha kuko natwe ntituriho

manzo Kuya 6-12-2016

Bayihere ababigishije barebe ko twe tutayabyinira!!!

mahwi Kuya 6-12-2016

Abaganga ayo bahembwa arahagije, cyane cyane muri Leta kuko urebye Service batanga, ahubwo n’ariya ni menshi bagakwiye kuyagabanya, kuko bafata abantu nk’ibyo ntazi. Ntimuhora mwumva induru zihora mubitaro bya Leta yemwe???? Nonese bavura inyamaswa si abantu?? Iyaba havugaga abikorera byakumvikana naho abobo nibaceceke ntaruvugiro bafite bariyandaritse bihagije.Ngaho kwiba abana bavutsen ,ngaho kwica impinja, ngaho imanza za burimunsi, apuuuuuu turabirambiwe. Namwengo amafaranga? Ntawe mwatera imbabazi. Nitutagana abikorera tuzagana gakondo naho Leta wapi!!!! mwarayitwangishije.

jeanmarie Kuya 5-12-2016

erega kwita kubuzima bwabandi ubwawe butitaweho biragoye nawese nigute wakwita kumurwayi kandi nawe utitaweho !!
oya byo ntawe bitagaragarira niba hari igikundwa kuruta ibindi byose nubuzima ariko mbona abakora mubyubuzima batitaweho nkaho ntacyo bavuze!!

ndizeye Kuya 5-12-2016

kongerera umushahara uwo wemeza ko ahembwa duke byo ntacyo yabivuzeho ko nabonye yarongeje guhera ku bitaro nkaho abo mu bigo nderabuzima no batazwi

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...