Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere, Mukansanga Clarisse, beguye ku mirimo yabo ku mpamvu bavuze ko ari bwite.
Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com aremeza ko aba bayobozi bombi b’Akarere ka Nyabihu bamaze gutanga amabaruwa y’ubwegure bwabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018.
Ubu bwegure bw’aba bayobozi bubaye mu gihe hatarashira n’ukwezi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere,Ngabo James ndetse na Antoine Mugwiza wari umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu nabo beguye kucyo bise impamvu zabo bwite.
gukora ubishaka ukavaho ubishaka ntibisanzwe .Africa n’imwe.abaperezida bose babe umwe.ibitekerezo byabo bibe ibyo kuyiteza imbere.abayobozi b’uturere babe umwe maze uturere turusheho kujya mbere.Ababungirije basenyere umugozi umwe abaturage babyungukire mo.urukundo imana yakunze abari mu isi rushobora kwigaragariza aha.mayor na v/mayor we babashyize hamwe rwose nk’intwari za kano karere.