konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyuma yo gufungwa, Meya wa Nyamagabe yasezerewe no ku mwanya w’ubuyobozi

Nyuma yo gufungwa, Meya wa Nyamagabe yasezerewe no ku mwanya w’ubuyobozi
20-11-2017 saa 12:07' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4406 | Ibitekerezo 8

Mugisha Philbert wari umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, yatakarijwe icyizere akurwa kuri uyu mwanya nyuma y’uko mu cyumweru gishize yari yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera muri iyi ntara aho imukurikiranyeho ibyaha birimo icyo kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko

Kuwa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017, nibwo Mugisha Philbert wayoboraga akarere ka Nyamagabe, yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi bakozi batanu, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo wa Leta no mu gutanga amasoko mu buryo budakurikije amategko.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Mugisha Philbert, umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yasobanuriye Ukwezi.com ibyo bamukurikiranyeho agira ati: "Nibyo Meya Mugisha kuva ejo ari mu maboko ya Police aho akurikiranyweho ibikorwa bigize ibyaha bitandukanye birimo: Kunyereza umutungo wa Leta, gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko n’ibindi. Afunganywe n’abandi 5 bakurikiranyweho ubufatanyacyaha muri ibyo bikorwa. Iperereza ry’ibanze rirakomeje"

Kuwa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017, nibwo Njyanama y’akarere ka Nyamagabe yateranye isanga uyu muyobozi afite amakosa atandukanye yagiye ahesha isura mbi akarere, maze bafata icyemezo cyo kumusezerera muri Njyanama y’akarere, kandi ibyo bihita bishimangira ko agomba no kuva ku mwanya w’Umuyobozi w’akarere kuko Meya atorwa mu bagize Njyanama.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
kaka Kuya 13-12-2017

police izakore iperereza tuzamenya ukuri niba arengana cg atarengana,ark ntiwavuga ngo ni umwere waba ushingiye kuki?kdi ntiwanabimushinja kuko ntituramenya ukuri mutegereze iperereza rikorwe mubone kuvuga

dada Kuya 23-11-2017

@Bobo akokantu uvuze kamunyangire mukazi kabamo kandi ntago bajya babyitaho.mukazi abantu bagirirana amashyari ugasanga batangiye guharabika umuntu.

Bobo Kuya 21-11-2017

Ariko ibintu byo gukura icyizere ku bayobozi no kubeguza bibemo ubushishozi kuko byaragaragaye cyane ko na munyangire ishoboka kubonekamo harebwe kubamaze gusezera

Bobo Kuya 21-11-2017

Ariko ibintu byo gukura icyizere ku bayobozi no kubeguza bibemo ubushishozi kuko byaragaragaye cyane ko na munyangire ishoboka kubonekamo harebwe kubamaze gusezera

Etienne Kuya 20-11-2017

Ese ibyo byose aregwa ko bimaze igihe police yari he koko. Police nikore iperereza neza naho ubundi mayor ararengana kabisa

Etienne Kuya 20-11-2017

Ariko amatara bamurega ko amaze imyaka acana, iyo Jardin nayo ko imaze igihe, koko buriya njyanama yabagahe ko byose byakozwe ihari. None nkaba numva bavuga. Byantangaje pe. Ariko imana asenga irakomeye izamurenganura

niyonizera Etienne Kuya 20-11-2017

Ariko Hari mayor mwabona koko umeze nka mugisha koko. Umuntu witonda, wari uzi ibyo akora, agakunda abo ayobora, service ze zari nziza. Ariko ntawe uneza rubanda koko. Umuntu utaraburana afatwa nkumwere Kandi ibyo bamubeshyera azabitsinda pe!!

Edouard niyonsaba Kuya 20-11-2017

Ndashimira Police yu rwanda kuba ihora irimaso ivumbura abobanyabyaha baba bihishe mubuyobozi.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...